“Gushyingura abazize Jenoside mu Rwibutso rusange ni ukugira ngo amateka adasibangana”- IBUKA

Egide Nkuranga, Visi Pereziza wa IBUKA, asobanura ko gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe bigira akamaro ko kurinda amateka y’urupfu rudasanzwe bapfuye, bikanafasha igihugu n’ababo kubarindira umutekano w’imva bashyinguyemo no gusurwa mu cyubahiro.

Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo gushyingura imibiri igera kuri 84, mu Rwibutso rwa Kibuza, ruherereye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.

Mu ijambo rye, Nkuranga yavuze ko gushyingura inzirakarengane mu mva rusange birinda ko habaho igihe aho ziba zishyinguwe hatandukanye, haba mu matongo cyangwa mu marimbi, igihe kigera hagakorerwa ibindi bikorwa ugasanga amateka aribagiranye.

Ikindi yagarutseho ni uko abazize jenoside batazize urupfu rusanzwe nk’abandi. Kubashyingura mu Rwibutso, ngo bizajya bituma bene wabo baza kubibuka no kubasura.

Ati: “Abazize Jenoside ntibapfuye urupfu rusanzwe. Ku bw’iyo mpamvu, ntibagomba kwibagirana. Iyo bashyinguye mu Rwibutso rusange igihugu kibarindira umutekano kandi n’ababo bakaza kubasura ahantu hiyubashye”.

Egide Nkuranga, Visi Perezida wa mbere wa IBUKA, asobanurira abanya kamonyi akamaro ko gushyingura imibiri y'abazize Jenoside mu Rwibutso rusange.
Egide Nkuranga, Visi Perezida wa mbere wa IBUKA, asobanurira abanya kamonyi akamaro ko gushyingura imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rusange.

Yahamagariye abafite ababo bagishyinguye mu matongo, kubazana bakaruhukira hamwe n’abandi bapfuye urupfu rumwe, kugira ngo imibiri yabo ikomeze kwitabwaho kandi irindirwe umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yibukije abari aho ko kwibuka Jenoside bitagarukira ku babuze ababo gusa, ko ahubwo bireba Abanyarwanda bose. Ariyo mpamvu ntawe ukwiye kwiyumvisha ko uwabuze uwe wese yamushyingura mu nsi y’urugo cyangwa mu itongo.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhesha agaciro abazize Jenoside, Leta yashyizeho gahunda y’Urwibutso rumwe cyangwa ibyiri muri buri karere.

Mu karere ka Kamonyi hari Inzibutso ebyiri urwa Kibuza ari narwo uyu muhango wabereyeho n’urwa Mugina, ahateganyijwe gushyingura imibiri ishyinguye mu mva zitandukanye ziri hirya no hino mu karere.

Niyonsenga Thomas wari warabanje gushyingura abe mu itongo ryabo nyuma ya Jenoside, yatangaje ko yashimye icyo gitekerezo cyo gushyingura abazize Jenoside mu Rwibutso rumwe, kuko hari igihe cyari kuzagera abo bashyinguye ku matongo hakabura ujyayo kubibuka.

Ati: “Nk’ubu se ko ku itongo najyagayo kwibuka umuvandimwe wanjye, mbaye ntakiriho ni nde wajyayo”.

Akomeza avuga abatumva neza iyo gahunda yo gushyingura ababo mu Rwibutso rusange ari ubujiji no kutagira umutima wihangana, batinya kongera kubona imibiri y’ababo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka