Gupfakara ntibyatumye yiheba, ahubwo yaharaniye kwiyubaka anabigeraho

Umubyeyi witwa Mujawamariya Eugénie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo amaze kubura uwo bashakanye, ataheranwe n’agahinda ngo yihebe ahubwo yirwanyeho aharanira kwiyubaka kandi abigeraho.

Mujawamariya nubwo yapfakaye ntiyaheranwe n'agahinda, ahubwo yiteje imbere
Mujawamariya nubwo yapfakaye ntiyaheranwe n’agahinda, ahubwo yiteje imbere

Jenoside yabaye Mujawamariya ari umubyeyi mukuru kuko yari afite imyaka 42, akaba yari afite umugabo n’abana icyenda, gusa muri icyo gihe bahigwaga, umugabo we n’umwe mu bana baraburanye ku buryo batigeze bamenya aho baguye, ariko Imana iza kumufasha abandi bana umunani bararokoka.

Uwo muryango wari utuye munsi ya Paruwase ya Mukarange mu Mujyi wa Kayonza, ari na ho interahamwe zabasanze zitangira kwica abantu, bamwe bakwira imishwaro ari na ko yabuze umugabo we n’umwe mu bana, gusa we n’abandi benshi bahigwaga ngo bahungiye aho kuri Paruwase, baza kuhava berekeza i Kiziguro nyuma y’aho interahamwe zishe abagabo bari bahari.

Amahoro amaze kuboneka, Mujawamariya yagarutse mu rugo aho bari batuye asanga inzu babagamo isakaje amabati barayisenye, ariko iyo bari baherutse kubaka isakaje amategura ntibayisenye, ari yo yahise ajyamo n’abana bagenda bahamusanga kuko hari abari barahungiye muri Tanzaniya abandi bagarukira ku Rusumo.

Mujawamariya yibuka cyane umugabo we, Rudasingwa Etienne wari umuyobozi w’amashuri abanza aho i Mukarange, ukuntu yishwe bari bafite imishinga bendaga gushyira mu bikorwa.

Ati “Umuntu mwashakanye aba ari umuntu ukomeye. Rudasingwa uretse kuba umugabo wanjye, yari n’inshuti yanjye y’inkoramutima, inshuti irenze izindi. Twari dufitanye imishinga yo kubaka inzu ndetse yari yaguze ibibanza yaranatangiye kororera inka i Bugesera, ariko izo zaburiye muri Jenoside”.

Akomeza agira ati “Ikinshimisha ni uko iyo mishinga nayikomeje, igitekerezo cyo kubaka inzu nk’uko yabyifuzaga narazubatse. Mbese ikivi yasize nabashije kucyusa”.

Yatangiye inzira yo kwiyubaka

Mujawamariya avuga ko bari bafite ubutaka bugari, ni ko guhita ashakisha imbaraga atangira guhinga buhoro buhoro kuko yumvaga nta gisigaye uretse kwishakamo ibisubizo.

Ati “Buriya umuntu avoma imbaraga mu byiza no mu bibi. Kugira ngo ntaheranwa n’agahinda k’ibyabaye, nahagurukiye gukora nk’uko Perezida wacu ahora abidushishikariza. Nageze mu rugo ntangira guhinga biciriritse no korora ariko nza kongeramo imbaraga bigenda biza”.

Ati “Nageze aho ntangira guhinga urutoki, nyuma bangira inama yo guhinga imbyumbati ngira amahirwe hari umushinga wampaye imbuto ndetse n’amafaranga yo guhingisha ku buryo nahinze hegitari y’imyumbati. Yarakunze yera neza ntangira ngurisha imbuto nanjye nyuma ngurisha n’imyumbati, nzamuka ntyo”.

Avuga ko ibyo byamufashije kurera abo bana umunani yasiganye ndetse n’aba musaza we, bakabona ibibatunga, imyambaro, ibikoresho by’amashuri kuko amafanga y’ishuri yo yishyurwaga n’Ikigega cyo gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG).

Muri 2008, Mujawamariya yasabye inguzanyo muri Banki, yongera ku mafaranga yari yarizigamiye yubaka inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Kayonza.

Ati “Nafashe inguzanyo ya miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda nongeraho ayo nari narazigamye bityo nubaka inzu y’ubucuruzi y’imiryango itatu. Yuzuye muri 2009 ngira amahirwe mbona abakiriya kuko hajemo Star Times ifata imiryango ibiri irayihuza imaramo imyaka irenga itanu, ivuyemo hajyamo Airtel bakampa amafaranga meza”.

Izo sosiyete ngo zamwishyuraga ibihumbi 250 ku kwezi na ho undi muryango ukamwinjiriza ibihumbi 60 ku kwezi, bivuze ko buri kwezi yinjizaga ibihumbi 310, uyu munsi iyo nzu ngo ayibarira agaciro k’arenga miliyoni 100Frw.

Avuga ko ayo mafaranga ari yo yamufashije kubaka ‘annexes’ zifite imiryanmgo itanu inyuma y’iyo nzu ku buryo zabaga zifite abazikodesha bazibamo bakamwishyura, bikamufasha gukora indi mishinga mishya, ari na bwo yahise yiyubakira inzu nziza abamo ubu n’umuryango we.

Mujawamariya avuga kandi ko inguzanyo yasabye yubaka iyo nzu itamugoye kuyishyura, cyane ko yakomezaga gukora n’imirimo ye y’ubuhinzi yamwunganiraga.

Ati “Inguzanyo narayishyuye neza nta ngorane nahuye na zo. Ni na bwo bwa mbere nari mfashe umwenda, nanawutinyaga kubi kuko numvaga wamfungisha cyangwa bagateza cyamunara ibyo navunikiye, byampaye imbaraga zo gukora cyane nishyura neza”.

Uwo mubyeyi agira inama abandi barokotse Jenoside, yo gukomeza kumva ko bashoboye, bagakora bityo bakabasha kubaho neza.

Ati “Icyo nababwira ni uko bakwiyumvamo ko bakomeye, bagashaka udushinga bakora tubateza imbere kuko ak’imuhana kaza imvura ihise. Bareke guheranwa n’agahinda kuko ari bwo buryo bwo kwigira, banabitoze ababakomokaho”.

Mujawamariya ubu ageze mu myaka 68, icyakora abasha gukomeza gukurikirana ibikorwa bye, agashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda idahwema gufasha abarokotse Jenoside kugira ngo babeho neza.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka