Gupfakara ntibyatumye aheranwa n’agahinda, ahubwo yaharaniye kwigira

Mukarusanga Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo ataheranwe n’agahinda ahubwo yahagurukiye umurimo agamije kwigira kandi yabigezeho.

Mukarusanga ntiyaheranywe n'agahinda kubera gupfakara, ahubwo yahagurukiye gukora agamije kwigira
Mukarusanga ntiyaheranywe n’agahinda kubera gupfakara, ahubwo yahagurukiye gukora agamije kwigira

Mukarusanga ni umubyeyi mukuru wavukiye mu cyahoze ari komine Kabarondo ubu ni mu karere ka Kayonza. Jenoside yabaye atuye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, aho yabanaga na basaza be. Ahamya ko bari babayeho neza kuko bari batuye mu nzu yabo, babona ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi ndetse banafite n’imodoka.

Mu 1993 yari inkumi isabwa, akora umurimo wo kudoda yaranabyize. Muri uwo mwaka yashatsemo umugabo na we bakoraga umwuga umwe, aho bari bafite inzu bakoreragamo muri ‘Quartier Commercial’ bakaba bari batuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Jenoside yabaye barubatse inzu yabo aho mu Nyakabanda. Mu 1994 Jenoside iba, abicanyi babasanze imuhira bahita bamwicira umugabo. Mukarusanga n’umwana we yari ahetse ntibabica ako kanya kuko ngo bavugaga ko abagore n’abana bazabica nyuma, ngo bahise bava mu rugo, berekeza kuri umwe mu baturanyi arabahisha barokoka batyo.

Mukarusanga avuga ko ubuzima bwa nyuma ya Jenoside bwari bushaririye, gusa we kubera ko yagize amahirwe imusiga nta bumuga, ngo yahise ashaka uko asubira mu mwuga we nubwo byari bigoye kuko nta kintu na kimwe yari yarasigaranye.

Muri Kanama 1994 yongeye kubona imashini atangira kudoda mu rwego rwo gushaka imibereho n’uko yasana ibyangijwe.

Agira ati “Muri Kanama 1994 naje muri Quartier Commercial kureba uko hameze, aho nakoreraga byose bari barabisahuye. Nahuye n’umuntu wari unzi ndoda, yari n’umuturanyi ahita ampa imashini, hashize iminsi undi ampa ipasi y’amakara, ndongera nkorera aho nakoreraga”.

Yatangiye gusana iby’iwabo byashenywe

Mukarusanga ngo yarakomeje arakora, aho avuga ko amafaranga yabonekaga kuko atari benshi bakoraga ako kazi, bityo abasha gusana ibyangijwe.

Ati “Nabanje gusana mu Nyakabanda hanyuma ndahava njya kubana na mama ku Kimihurura kuko ho hari harangiritse cyane, imvura yaragwaga tukikorera utubase n’udusafuriya kubera kuvirwa. Byarankundiye buhoro buhoro ndahasana”.

“Ibyo byankundiye kubera ko nakomeje kudoda, abari banzi bakampa ibyo mbadodera, amashuri yari yaratangiye nkabona ibiraka byo kudoda imyenda y’abanyeshuri. Byarampiriye, abana b’impfubyi nareraga bariga, bamwe ntangira kubashyingira, ku buryo muri 2000 niguriye imodoka”.

Kuva ubwo Mukarusanga ngo yakomeje gutera imbere, yagura ibikorwa aho ngo yashinze resitora nubwo itakomeje. Ubu afite ububiko (dépôt) bwa Fanta hafi y’aho akorera ku buryo aranguza ndetse ngo akaba akora n’ibiraka bitandukanye birimo kurimbisha ahabaye ibirori, bityo ubuzima bugakomeza.

Kudoda ariko na byo yarabikomeje kuko n’ubu abikora, akaba yaraguze n’izindi mashini enye zirimo n’imwe igezweho ikora ibintu bitandukanye akenshi mu gusoza kudoda umwenda, akaba yarahaye akazi abandi badozi.

Avuga kandi ko amaze igihe yaratinyutse gukorana n’amabanki, ubu ngo akaba ageze aho yasaba na miliyoni 20 bakazimuha bitagoranye kuko yishyura neza, cyane ko ubu mu byo akora ngo yakwihemba umushahara w’ibihumbi 150Frw ku kwezi.

Ashima AVEGA n’igihugu cyamuhaye umutekano

Mukarusanga avuga ko umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, AVEGA, wabafashije cyane kuko watumye bamenyana bityo bagashyigikirana, ufite ikibazo runaka bagafatanya kugishakira igisubizo, cyane cyane mu bijyanye no guhangana n’ihungabana.

Yongeraho ko igihugu cyashyigikiye AVEGA kugira ngo igere kuri abo bapfakazi, babona ubufasha butandukanye bityo batangira gutinyuka kubera amahoro babonaga, ubu bakaba babayeho nk’abandi, ati “Gupfakara ntabwo ari ugupfa”.

Akomeza avuga ko yizeye imbere heza kuko ahari hagoye yahatambutse, kuko ngo igihugu kirimo umutekano.

Ati “Nizeye ko ahazaza hanjye ari heza kuko niba mfite aho ntuye ntakodesha, nkaba numva ngifite imbaraga zo gukora, mfite ubwonko bukora neza, igishoboka cyose gitanga inyungu nagikora. Igikuru ni uko mfite umutekano usesuye kandi kimwe n’abandi benshi duhuje ikibazo tumaze kwiyubaka”.

Aracyumva Jenoside yarabaye ejo

Mukarusanga avuga ko n’ubwo agerageza guhangana n’ubuzima kandi hakaba hari ibyiza agenda ageraho, ngo aba yumva Jenoside yarabye ejo.

Ati “Twinjiye mu myaka 25 Jenoside irangiye ariko ku bwanjye kimwe n’abandi duhuje ikibazo tuba twumva yarabaye ejo, umuntu abimenya ari uko arebeye ku bana bavutse icyo gihe ubu ari abasore n’inkumi cyangwa bubatse izabo”.

Ati “Biterwa ahanini n’ibikomere abantu bafite batewe na Jenoside. Uhura n’umupfakazi w’incike, akenshi ubona byananiye kwiyakira, ukamusuhuza ugahera muri ‘muraho’, kandi wagombye kumubaza amakuru y’abana cyangwa ay’umuryango. birababaza, gusa turabakomeza”.

Uwo mubyeyi akomeza ashima Leta y’Ubumwe yakomeje kuba hafi abacitse ku icumu, ibahumuriza, akemeza ko na we hari ibyo yagiye akorera igihugu nko kuba yarabaye inyangamugayo muri gacaca, afatanyije n’abandi ,baca imanza zatanze umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mu Mama ni umuntu mwiza.Imana imuhe imigisha myinshi.

Kiki7 yanditse ku itariki ya: 7-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka