Gisagara: Minisitiri w’umutekano yibukije itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside haharanirwa kuyikumira
Abanyarwanda bakwiye kumenya imvano ya Jenoside, bagasubiza amaso inyuma bakareba ibibi yakoze bikabafasha kuyikumira; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Sheikh Moussa Fazil Harerimana, ubwo yasuraga umurenge wa Save mu karere ka Gisagara akabaganirira ku mateka ya Jenoside.
Mu kiganiro Minisitiri w’umutekano Sheikh Moussa Fazil Harerimana yatangiye muri Kaminuza Gaturika y’u Rwanda iherereye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, yavuze ku bintu bitatu aribyo, amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ukwigira no kurwanya ingengabitekerezo.

Yasobanuriye abaturage ko Jenoside itakozwe kuko indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu yahanuwe, ahubwo ko abateguye Jenoside bahanuye indege babigira urwitwazo rwo kwica Abatutsi kandi yari gahunda yateguwe kuva mu myaka ya mbere ya 1994.
Ibi yabivuze ashingira kuri byinshi byari byaragiye bikorerwa Abatutsi berekwa ko batifuzwa mu gihugu birimo n’amagambo yari yaragiye akoreshwa n’abayobozi batandukanye bagaragaza ko Abatutsi badakwiye kuba mu Rwanda ko atari iwabo.
Minisitiri Moussa Fazil nyuma yo kwereka abatuye Save itegurwa n’ikorwa rya Jenoside n’uburyo ubuyobozi buriho ubu bugerageza kongera kunga Abanyarwanda no kubazamura mu iterambere, yongeye gusaba abaturage guhaguruka bagakora, bagaharanira kwigira kuko aribwo buryo bwo kongera kwiyubaka abantu baharanira ubuzima bwiza.
Ati “Ibyo byose byarabaye, Abanyarwanda babaye mu bihe bibi kandi bikomeye, gusa dufite ubuyobozi budushishikariza kuba hamwe, kutivangura, ni igihe rero cyo guhaguruka tugakora, tugaharanira kwigira bityo udutanya ntabone icyo yuririraho”.

Kugirango kandi ibyo byose ngo bibe byagerwaho ni uko abagifite ingengabitekerezo bayireka bagaharanira kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda basizwe iheruheru n’iyi Jenoside. Minisitiri Moussa Fazil avuga ko buri Munyarwanda wese akwiye kurwanya ingengabitekerezo, aho igaragaye hose nyirikuyigaragaza ntahishirwe agashyikirizwa ubutegetsi agahanwa hakurikijwe itegeko.
Akarere ka Gisagara kari mu turere twakorewemo ubwicanyi bukabije muri Jenoside yo mu 1994, aho ubwicanyi bwatangiye mu matariki yigiye inyuma muri 19, 20 kuzamuka, ariko hagashyirwamo imbaraga nyinshi ndetse n’uduce twegereye umupaka, turimo ahari muri komini Kibayi, Kigembe, Munza na Muyaga, bamwe mu Barundi baturiye umupaka bakaba barafashije Interahamwe kwica Abatutsi.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|