Gisagara: Hakenewe gushakwa umuti ku kibazo cy’incike za Jenoside byihuse
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi i Mugombwa ho mu karere ka Gisagara, hagarutswe ku kibazo cy’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere kuko abenshi bamaze kugera mu zabukuru, bakaba badafite n’ababitaho.
Mu bibazo byagarutsweho bigihangayikishije abarokotse muri aka karere, hari ikibazo cy’amacumbi amaze gusaza hamwe n’abatarubakirwa, imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ikibazo cy’Abarundi bari i Mugombwa mu nkambi bakaza gukora Jenoside nyuma bagahungira i Burundi, n’ikibazo cy’abakecuru b’incike batagira ubitaho.
Emmanuel Uwiringiyimana uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu karere ka Gisagara asanga ari ikibazo gikwiriye gucyemurwa mu buryo bwihuse.

Ati “Ubu hashize imyaka 20, ababyeyi bari bafite imyaka 50 ubu bafite 70, bagizwe incike none ntibafite ubitaho, mu Rwanda hari abanyabwenge benshi bazatekereze bashake uburyo abo bantu bashyirwa hamwe bakitabwaho bakabona amasaziro”.
Léandre Karekezi, umuyobozi w’akarere ka Gisagara, mu ijambo rye, yasabye Abanyamugombwa hamwe n’Abanyagisagara muri rusange, guharanira ko amacakubiri atakongera kubibwa mu Banyarwanda no gukomeza gushimangira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya ndi umunyarwanda.
Honorable Depite Muhongayire Christine wari witabiriye uyu muhango nawe yemeza ko gahunda yo kwita ku bakecuru b’incike bamaze kugera no muzabukuru ari gahunda ikwiriye kwihutirwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ati “Dukwiye kujya hamwe tugashaka igisubizo cy’aba babyeyi, yaba Leta, inzego nka IBUKA, FARG, n’izindi tukarebera hamwe uburyo bashyirwa hamwe bakitabwaho byibura bakajya babana bakanaganira bakamarana irungu, mbega hagashakwa igisubizo kibereye Abanyarwanda”.
Uyu muhango wabaye tariki 20/04/2014 wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka hamwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi baguye aho kuri paruwasi ya Mugombwa, nyuma kandi hanashyinguwemo indi mibiri igera kuri 44 mu rwibutso rwa Mugombwa rushyinguyemo indi mibiri y’inzirakarengane za Jenoside isaga 34.000.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|