Gisagara: Abikorera bibutse Jenoside banaremera abayirokotse

Urugaga rw’abikorera (PSE) mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, bibutse abari abacuruzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banagabira inka abarokotse Jenoside batishoboye, bagamije kubafasha kwikura mu bukene.

Abarokotse Jenoside bane bashyikirijwe inka bagabiwe n'abagize PSF
Abarokotse Jenoside bane bashyikirijwe inka bagabiwe n’abagize PSF

Inka batanze ni enye, abazishyikirijwe barabyishimiye, kuko bongeye kugira igicaniro iwabo nyuma y’imyaka 29, kuko izo bari bafite bazambuwe n’ababiciye ababo.

Marie Chantal Dusabe yagaza inka yari amaze gushyikirizwa yagize ati "Jenoside itangira bariye inka z’iwacu. Mbonye uburyo bazirya, mpita mpurwa amata kandi narayanywaga. Na n’ubu sindongera kuyanywa, nari naravuze ngo nzanywa ay’inka zanjye, nikamiye. Ibyishimo byansaze kuko ngiye kongera kunywa amata, nkabona n’ifumbire."

Aimable Rangira na we ati "Urabona mu gihe cya Jenoside batuririye inka nyinshi. Twasigaye nta matungo, turi n’imfubyi. Kuba badutekerejeho biranyubatse kandi byubatse n’umuryango wanjye."

Inka zatanzwe i Gisagara
Inka zatanzwe i Gisagara

Ubusanzwe abikorera bo mu Karere ka Gisagara, bibukaga Jenoside banatanga ubushobozi bwo gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye mu buryo bunyuranye, urugero nko kubasanira inzu.

Uyu mwaka ngo bahisemo gutanga inka bashyigikira gahunda ‘Inka kuri buri rugo’ muri aka Karere, bihaye nk’uko bivugwa na Jean Baptiste Kanyamuhanda, uyoboye Urugaga rw’abikorera muri Gisagara.

Ati "Uzi ko hariho gahunda ya Girinka, noneho by’umwihariko Gisagara hariho iy’inka kuri buri rugo. Ni muri urwo rwego twemeranyijwe ubushobozi nk’abikorera, hanyuma dukuramo Inka enye."

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri Gisagara, Jean Paul Habineza
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gisagara, Jean Paul Habineza

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu, Jean Paul Habineza, yavuze ko igikorwa cyo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside kijyana n’insanganyamatsiko yo Kwibuka abantu baniyubaka, aheraho asaba Urwego rw’abikorera kugira amahitamo meza yo kutajya mu macakubiri, ahubwo bagateza imbere Igihugu.

Yagize ati "Abikorera uyu munsi bafite inshingano yo kugira amahitamo meza, yo kutajya mu macakubiri ahubwo bagateza imbere akarere kabo n’Igihugu cyabo."

Abagabiwe ni abarokotse Jenoside bakennye bo mu Mirenge ya Kigembe, Kibilizi, Ndora na Nyanza, kandi ngo ni igikorwa kizakomereza no mu mirenge yose uko ari 13 igize Gisagara.

Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka