Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
Abakozi bo mu bitaro bya Kibilizi biherereye mu Karere ka Gisagara, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera uwayirokotse wo mu gace biherereyemo, mu rwego rwo kumufasha kwigira.

Emmanuel Mureramanzi w’imyaka 41, akaba atuye Mu Mudugudu wa Mareba, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Kibilizi, ni we wahawe inka. Yarabyishimiye kuko ngo kugeza ubu yororaga amatungo magufi gusa.
Nyuma yo kuyishyikirizwa, yagize ati “Iri tungo rikuru mbonye rigiye kuzamura ya yandi matoya, urugo rukure. Urumva amatungo matoya ntakamwa, atanga ifumbire. Mbonye itungo rikuru rikamwa rikanatanga ifumbire. Ni igikorwa cyiza.”
Kuri we kandi, ngo kuremera uwarokotse Jenoside bimwubaka mu buryo bw’ubukungu ariko no mu mutima.
Ati “Niba wari ugeze aho ugiye kwibura, ukabona abantu baracyatekereza kuba bakuzamura no kuba bagusananira mu buzima bwa buri munsi, birashimisha. Ni igikorwa cyiza mu bijyanye no kwiyubaka.”
Akomeza agira ati “Ntiwasabwa kubaka umuturirwa utarabasha kubaka n’umudugudu. Iyo rero urimo wiyubaka ukabona inkunga igufasha kuzamura nk’igikwa, uhita ubasha kuzamuka, ukagira aho ugera.”

Ibitaro bya Kibilizi byashinzwe mu mwaka wa 2006. Ntibyariho mu gihe cya Jenoside. Umuyobozi wabyo kuri ubu, Dr Vedaste Mbayire, avuga ko impamvu na bo bibuka ari ukubera ko Jenoside yakoze ku Banyarwanda bose.
Ikindi, kuri bo ngo ni igihe cyo gufata umwanya wo kuzirikana amarorerwa yabereye mu bigo nderabuzima biri mu gace gakorana n’ibi bitaro, no kugira ngo bibukiranye ko bagomba gukora neza, birinda amacakubiri ayo ari yo yose.
Ati “Abakora mu bigo by’ubuvuzi, twese batwita abaganga. Iyo twibuka tuba tugira ngo twibukiranye ko tugomba gutanga serivise nziza kugira ngo bwa bumwe Umukuru w’Igihugu cyacu yatuzaniye dukomeze tubusigasire. Ntabwo tuzajya ku rugamba ngo turasane kuko urugamba rw’amasasu rwarangiye. Kugira ngo dukomeze tube intwari tuba tugomba no gukora neza akazi dushinzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yaboneyeho gusaba muri rusange ko abantu bakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, haba mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ndetse no mu bindi bihe, batibagirwa kubashimira uruhare bagaragaje mu kubaka u Rwanda batanga imbabazi ku babahemukiye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|
Natwe nkurubyiruko dukomeje kwihanganisha abakozi bibitaro abarwayi ndetse nabarwaza babo bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri. Mata 1994. Tuzihora tubibuka Twibuke Twiyubaka