Gikongoro: Bishe Abatutsi barera Imfubyi zabo bazitoza ubwicanyi

Benshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Habyarimana Juvenal.

Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ibikorwa bitanu biranga Jenoside
Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ibikorwa bitanu biranga Jenoside

Ariko amateka yerekana ko ibikorwa by’igerageza ryayo byatangiye guhera 1959 Abatutsi bicwa, bagatotezwa, abarokotse bakirukanwa mu gihugu bakagirwa impunzi, bigakomeza gutyo kugeza muri Jenoside karundura yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, yerekana ibikorwa bitanu biranga Jenoside muri rusange byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda Jenoside igeragezwa.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kwambura itsinda abana baryo, bagahabwa irindi tsinda badafite aho bahuriye.

Ibyo bikaba byarakozwe mu cyahoze ari Gikongoro mu mirenge ya Kaduha na Cyanika mu mwaka 1963, mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri utwo duce ku ngoma ya Kayibanda.

Dr Bizimana agira ati” Nyuma y’ubwo bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri utu duce, Nkezabera Damien wari Minisitiri w’Ubuhinzi ku ngoma ya Kayibanda yaje gutanga icyo bitaga ihumure, avuga ko ubwicanyi bwahagaze nta Mututsi wongera kwicwa.

Uwo muyobozi yaje gusanga hari abana bakomoka mu miryango y’Abatutsi bari bishwe icyo gihe, barahungishirijwe mu bapadiri bari baturiye aho.

Nkezabera yahise ategeka imiryango y’Abahutu gufata abo bana bari bakiri ibitambambuga,kubajyana ikabarera. Nuko ba bana bakomoka ku Batutsi bakurira mu miryango y’Abahutu bazi ko ari bo babyeyi babo.”

Dr Bizimana avuga ko nyuma yo kurererwa muri iyo miryango y’Abahutu babiciye ababyeyi, byagize ingaruka zikomeye kuri abo bana, kuko bakuze batozwa urwango, amacakubiri n’ivangura bikaza kugira ingaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati” Aba bana biciwe ababyeyi bakarerwa n’Abahutu, bakuze batozwa urwango ubugome n’umwiryane, batozwa kwanga Abatutsi urunuka,biza kurangira babaye Interahamwe zikomeye zishe Abatutsi mu 1994.”

Icyo kikaba ari kimwe mu bikorwa biranga Jenoside muri rusange ariko cyanifashishijwe n’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kugira ngo babashe kuyishyira mu bikorwa badategwa.

Ibindi bikorwa biranga Jenoside Dr Bizimana agaragaza ni ukwica itsinda rimwe ry’abantu, ari na ko byagenze mu Rwanda hicwa Abatutsi.

Harimo kandi gukomeretsa bikomeye imibiri ndetse n’ibitekerezo by’itsinda ushaka kwica, nabyo bikaba ari ibikorwa byakozwe n’abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibindi Dr Bizimana agaragaza ni ibikorwa byo gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi, ugambiriye ko barimbuka cyangwa se hakarimbuka igice cyabo.

Urundi rugero atanga ni urw’Abatutsi baciriwe mu mashyamba ya Bugesera, bagamije ko bicwa n’inzara abandi bakicwa n’isazi ya Tsetse.

Anagaragaza ko hari n’ikindi gikorwa cyo kubuza itsinda kubyara, aho atanga urugero kuri Jenoside yakozwe n’Abanazi, avuga ko abagabo b’Abayahudi bafatwaga bagafungirwa ahabo, n’abagore bagafungirwa ahabo, ku buryo nta hantu bari buzahurire kugira ngo babe babyarana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iyi mvugo y’uyu ngirwa figured I unteye ubwoba. Ye baba we! Uyu mugabo yifitemo urwango,ubukwe b’abicanyi bigenze iby’Interahamwe. Kuri we, nta muntu n’umwe Utica. Bigeze n’aho babitoza abana b’abatutsi! Ibaze nawe ngirwa muyobozi ibona ibintu gutya. Yemwe Kagame abe agumyeho da!

Libonukuri yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Nyamara abantu nka mwene abangaba batwika igihugu bakeka ko barimo gukora ngo za politiku!!!!

Icyi gihugu ko cyakubititse birenze urugero, ibyo muba muhimbahimba muba mugira ngo bitange iki koko?!!!

Umusazi koko ngo ntawe umuhana agenda ahubwo umuhana avuyeyo....

Nimukomeze umusaruro wa ibyo murimo kubiba muzabona icyo bizadukururira.

Ndayisaba Jean yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

mujye musoma neza.nubona utabyumva neza wongere usubiremo wasanga aribwo wabyumva

Habana yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Dr Bizimana ati: ” Aba bana biciwe ababyeyi bakarerwa n’Abahutu, bakuze batozwa urwango ubugome n’umwiryane, batozwa kwanga Abatutsi urunuka,biza kurangira babaye Interahamwe zikomeye zishe Abatutsi mu 1994.”

Mu rwego rwo kuduha amakuru yuzuye, Kigali Today muzamudusabire ingero (examples).

Pierrette Umuhoza yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

niba nsomye neza ngo hari abana b’abatutsi barezwe n’abahutu babatoza urwango ngo bagira uruhare muri jenoside?ko bidasobanutse ubwose ashaka kuvuga ko hari abatutsi bakoze jenoside yakorewe abatutsi ibyo ko numva atari byo nizere ko nsomye nabi

uwizeye yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

soma neza ahubwo wowe ufite ikibazo cyo kudasoma neza

gukosora yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ariko umunyamakuru nk’uyu, uvuga ko Abanazi bakorewe Genocide yaba yarize itangazamakuru cyangwa? Ko nziko mu itangazamakuru biga history, baba barayize yasohotse?

Please nimujya mwandika inkuru nk’izi, mujye mubanza mushishoze neza.

Inyurabwenge yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Soma neza muvandi

Editor yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka