Gicumbi: Mu kwibuka abishwe bari abaganga mu gihe cya Jenoside haremewe abana babakomokaho

Mu karere ka Gicumbi hibutswe abari abaganga mu bigo nderabuzima no mubitaro bikuru bya Byumba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanaremerwa bamwe mu barokotse bo muri iyo miryango kugira ngo babafashe kuzamura imibereho yabo kuko abenshi basigaye ari impfubyi.

Umusaza Rugira Laurien warokokeye muri uno murenge wa Byumba yavuze ko Abatutsi benshi bishwe mu gihe cy’ibyitso.

Avuga ko mu matariki ya 6 n’iya 8/4/1994 aribwo Abatutsi benshi bishwe bamwe mu birukaga bahunga baka baraburiwe irengero ry’aho baguye ngo bashyingurwe.

Bari murugendo berekeza kurwibutso rwa Gisuna.
Bari murugendo berekeza kurwibutso rwa Gisuna.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abari abaganga bishwe muri Jenoside bagifatanyije no kuremera abana b’imfubyi bakomoka kuri iyo miryango, nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba, Fred Muhairwe.

Yavuze ko ubu ibitaro byakusanyije inkunga y’amafaranga asaga ibihumbi 500 byo kurihira umwaka umwe muri kaminuza umwana witwa Mutabazi Valens, ubu wari wicaye murugo atarabonye ubushobozi bwo kujya muri Kaminuza.

Bari gushyira indabo ku rwibutso.
Bari gushyira indabo ku rwibutso.

Uyu Mutabazi azakomeza kwiga ku nkunga y’ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu FARG bityo nawe abe yabona amahirwe yo kwiga kaminuza.

Muri gahunda yo kurimera abana bakomoka kuri abo bishwe muri Jenoside bari abaganga Uwitwa Umurerwa Chantal yahawe inka yo mu bwoko bw’inzungu, ubu ikaba imuha ifumbire ndetse ikaba igiye kubyara akabona amata.

Fred Muhairwe wambaye ikoti rya kacye.
Fred Muhairwe wambaye ikoti rya kacye.

Kuri we ngo n’iby’agaciro kuko ibitaro byamuzirikanye akaba abibona nko kumuha agaciro kuko bibuka ko Mama we yabaye umukozi w’ibitaro.

Arashimira ubwitange n’ubufatanye babereka mu mibereho yabo yaburi munsi kuko bibafasa kwibuka baniyubaka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka