Gicumbi: Bibutse abahoze ari abakozi b’Amakomini bazize Jenoside

Ku biro by’Akarere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Leta mu yahoze ari amakomine yahindutse akarere ka Gicumbi.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 06 Gicurasi 2022, kikaba cyari kibaye ku nshuro ya mbere muri ako karere, cyitabirwa n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, washimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuri icyo gikorwa cyo kwibuka abari abayobozi mu yahoze ari amakomini yari agize ako gace.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Muri uwo muhango wagaragayemo ubwitabire bw’abiganjemo urubyiruko, Guverineri Nyirarugero Dancille yaboneyeho umwanya wo kubaganiriza ku bubi bwa Jenoside, abasaba kugira umuco wo kujya basura inzibutso za Jenoside, baharanira kumenya amateka y’u Rwanda, bagira n’uruhare mu kuyasigasira, kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Mu mpanuro Guverineri yagejeje ku bacitse ku icumu rya Jenoside, yababwiye ko badakwiye guheranwa n’agahinda, abasaba guharanira kubaho neza.

Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) muri uwo muhango, Karangwa Sewase, yatanzemo ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umwe” cyagarutse ku bihe by’ingenzi by’amateka y’u Rwanda, ahagaragajwe uburyo Jenoside yateguwe, hahemberwa ingengabitekerezo yayo yashenye umuryango w’Abanyarwanda, kugeza ubwo iyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itwaye Inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni.

Karangwa Sewase wari uhagarariye MINUBUMWE muri uwo muhango
Karangwa Sewase wari uhagarariye MINUBUMWE muri uwo muhango

Muri icyo kiganiro, Karangwa yerekanye uburyo nyuma y’uko Jenoside ihagarikwa na FPR-Inkotanyi, Abanyarwanda bataheranywe na politiki mbi, ahubwo bongeye kubaka ubumwe ndetse baharanira guteza imbere Igihugu cyabo.

Higiro Damas wari umukozi wa Komini Rutare, mu buhamya bwe, yagaragaje uburyo gutoteza Abatutsi bakoreraga Leta byahereye kera, bikaza gukomera mu 1990, ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora Igihugu, uko gutotezwa kurakomeza bigera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Higiro Damas wari umukozi wa Komini Rutare yatanze ubuhamya
Higiro Damas wari umukozi wa Komini Rutare yatanze ubuhamya

Higiro watotejwe mu Batutsi bakoreraga Leta, yavuze ko muri za Komini, serivisi yari ishinzwe ibarura yafatwaga nk’igicumbi cy’ubucurabwenge bw’amacakubiri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemereye abitabiriye icyo gikorwa ko gahunda yo kwibuka abari abakozi ba Leta mu bice bigize Akarere ayoboye, guhera uyu mwaka ibaye ngarukamwaka.

Ni nyuma y’uko ari inshuro ya mbere nk’Akarere kibuka abakozi ba Leta bakoreraga amakomini yahindutse Akarere ka Gicumbi, uwo muyobozi yemeza ko hagiye kubakwa ikimenyetso kizandikwaho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko uwo muhango ugiye kuba ngarukamwaka
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko uwo muhango ugiye kuba ngarukamwaka

Uwo muyobozi w’Akarere, yaboneyeho umwanya wo gusaba umuturage wese uzi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyerekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nyuma yo kwibuka no kunamira abari abakozi ba Leta bakoraga mu yahoze ari amakomini muri ako gace ka Gicumbi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi n’abahagarariye inzego z’Umutekano muri ako gace, bakomereje mu Murenge wa Mutete aho bagize ijoro ry’icyunamo. Bunamiye na Mukamparirwa Olive wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko umubiri we wabonetse ukaba warashyinguwe ku wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022, mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete.

Umubiri wa Mukamparirwa Olive wazize Jenoside yakorewe Abatutsi washyinguwe
Umubiri wa Mukamparirwa Olive wazize Jenoside yakorewe Abatutsi washyinguwe
Habaye umugoroba w'icyunamo mu Murenge wa Mutete
Habaye umugoroba w’icyunamo mu Murenge wa Mutete
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka