Gicumbi: Bakusanyije miliyoni zisaga 6 zo gushyigikira abarokotse Jenoside batishoboye
Mu rwego rwo gushyigikira no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Gicumbi ubu muri iki gihe k’icyunamo abaturage bagenda batanga inkunga zitandukanye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshingano ze ibyo kwibuka Rwirangira Diodore avuga ko ku munsi wo gutangiza icyunamo tariki ya 7/4/2015 hakusanyijwe miliyoni 6 n’ibihumbi 570 n’amafaranga 605 yo gushyigikira abarokotse batishoboye.

Ayo mafaranga yose yakusanyijwe Mu mirenge igize akarere ka Gicumbi uko ari 21 atanzwe n’abaturage.
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko inkunga abaturage batanga izabafasha gusana amazu y’abarokotse jenoside atameze neza agaragara mu mirenge imwe n’imwe igize aka karere nk’uko Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.
Akomeza avuga ko iki gikorwa cyo gusana amazu y’abarokotse jenoside atameze neza ngo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugenda buyasana buhororo buhoro hifashishijwe abaterankunga ndetse ko mu cyunamo cy’umwaka washize wa 2014 akarere ka Gicumbi kabashije gukusanya mugaseke miliyoni zisaga 30 zikabafasha gusana ayo mazu.
Muri iyi nkunga y’Agaseke iri gukusanywa hirya no hino muri aka karere ka Gicumbi ngo izajya ikorwamo n’ibikorwa byo kuremera incike n’imfubyi zirera.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|