Gen Kabarebe arasobanura impamvu yo gutsindwa kwa Habyarimana

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Gen James Kabarebe, avuga ko ingengabitekerezo y’ivangura no kwikunda kwa Leta ya Habyarimana n’abazungu bamufashaga, ari byo byatumye atsindwa.

Gen James Kabarebe
Gen James Kabarebe

Ibi Gen Kabarebe yabisobanuye mu ijoro ryo kwibuka ryakozwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe n’ibigo bibishamikiyeho bya RURA(Urwego Ngenzuramikorere) hamwe n’urugenzura uburinganire n’ubwuzuzanye(GMO), ku wa gatanu tariki12 Mata 2019.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika arondora intege nke za Leta ya Habyarimana, agasoza avuga ko ingabo zari iza APR(RPA) z’Inkotanyi, ngo zabonaga nta wundi muntu wari usigaye wo gutabara Abanyarwanda muri 1994.

1.Icyuho kinini hagati y’Abakire(abayobozi) n’abakene(abaturage basanzwe)

Gen Kabarebe ati “Abayoboye u Rwanda bararukenesheje ku buryo abayobozi bari abakire bakomeye ku rwego rwo hejuru bakagira ingabo, ariko hagati yabo n’Abaturage batindahaye nta kintu gihari.

Ati “Usanga ahandi mu bindi bihugu hari ubutegetsi hejuru, hagakurikiraho icyiciro cy’abaturage baciriritse, nyuma hakaza abaturage basanzwe.”

“Twe rero mu Rwanda bari abategetsi bakomeye hamwe n’abaturage batindahaye kugera no mu mitekerereze, kugeza muri 1994 ni ko byari bimeze, ni yo mpamvu byari byoroshye kubona Interahamwe kuri buri musozi”.

2. Habyalimana na Ex-FAR ntibari bazi umwanzi barwana na we

Gen Kabarebe akomeza avuga ko umwanzi wa MRDN ya Habyarimana ngo yari Umututsi aho yaba ari hose, mu gihe umwanzi wa FPR-Inkotanyi yari Guverinoma ya Habyarimana n’ingabo ze ziyishyigikiye mu kwica abantu no kubabuza uburenganzira bwabo.

Ati “Twe nk’Inkotanyi ntabwo twarebaga ubwoko ngo tuvuge ko Umututsi ari we ugomba kwinjira mu gihugu, Umuhutu ngo asigare hanze, kuko abari muri Uganda twari ingeri zose, harimo n’abari baragiye gupasa”.

3.Kwanga imishyikirano no kuyemera biyerurutsa

Gen James Kaberebe akomeza avuga ko hagati y’ingabo zari iz’u Rwanda (Ex-FAR) n’izari iza APR habaye imishyikirano itandukanye kugeza no ku yabereye i Arusha, ariko Habyarimana ngo akomeza kwica abantu mu Bugesera, i Kibirira,…

Ati “Byageze n’ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame atanga itegeko ryo gutera i Kigali kugira ngo Habyarimana yemere imishyikirano, RPA yageze i Shyorongi ariko yemera gusubira inyuma ku Mulindi”.

“Twageze n’ubwo dutangira imishyikirano kuri buri ngingo, ndibuka aho twakesheje ijoro twumvikana uburyo tuzavanga igisirikare, ariko bukeye Bagosora ati ‘murarushywa n’ubusa nta Mututsi uzakandagira mu ngabo z’u Rwanda”.

4. Usibye RPA ngo nta zindi ngabo zari zigishoboye gukiza Abanyarwanda

Gen Kabarebe akomeza avuga ko Habyarimana n’abantu be bemeye ko Inkotanyi zicumbika muri CND(Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko), kuko ngo bari bazi ko RPA ishoye bene wabo mu rupfu, “kuko bari kugota iyo nyubako ijoro rimwe bakazirimbura.”

Ati “Nyamara bwagiye gucya Inkotanyi zose zageze mu myobo, ndetse na Kantano wavugiraga kuri radio yaraje arazibona.

Ibyo bavuga ngo indege ya Habyarimana yaraguye Jenoside iratangira,...”

Abasirikare 600 ba RPA(muri CND) bari bazengurutswe na MINUAR, inyuma yayo hakaba za bariyeri zitandukanye zari zirinzwe n’Interahamwe na ex-FAR kugera iyo za Kanombe.

Gen Kabarebe yasobanuye ko ubundi ntaho Umukuru w’Igihugu ajya agendana n’Umukuru w’Ingabo, ariko Habyarimana we yagiye iyo za Dar Es Salam ahamagara uwari Umukuru w’ingabo, ngo ajyane na we mu ndege.

Ikindi ni uko ngo hari hashize iminsi barimuye imiryango (familles) y’abasirikare bose guhera i Masaka kugera i Kabuga ndetse n’igice kimwe cy’i Ndera, nyamara hagombaga kuba hatuwe n’imiryango y’abasirikare kandi baturuka hamwe iyo za Karago.

Ariko muri iyo minsi Habyarimana ajya kugenda, imiryango yabo barayihakuye hasigara abasirikare gusa, ibyo byose bikagaragaza ko Jenoside yari irimo itegurwa.

RPA yisanze ari yo igomba guhangana n’ikibazo mu ngabo z’imitwe itatu zari mu Rwanda, kuko hari MINUAR yari ifite ingabo 2,500, FAR na Jandarumeri, iyo mitwe yose hamwe yari ifite ingabo ibihumbi 80 ndetse n’interahamwe zari kuri buri musozi, mu gihe RPA yo yari ifite ingabo 12,000 gusa.

Gen Kabarebe yavuze ko MINUAR yari yarubatse imifuka kuri sitade Amahoro yarizengurukije na senyenge. Abantu bayihungiyeho barimo na Twagiramungu(Rukokoma), Interahamwe zirabatera zibambura intwaro zitangira kwica abantu.

Ati “Ingabo zari muri CND (za RPA) ni zo zagiye zitabara MINUAR na Twagiramungu, ariko ntibyamubujije kuvuga ati n’ubwo munkijije ntabwo nshaka kubana n’Inyenzi, ndagumana na MINUAR”.

General Kabarebe yanenze n’Ababiligi kubera ko ntacyo bakoze, ahubwo ko no kuri ETO aho barindaga abantu babataye bakigendera bakabasiga mu maboko y’abicanyi.

Yavuze ko abandi basirikare b’Ababiligi bari barinze Agatha mu Kiyovu bajyanywe n’uwitwa Maj Ntuyahaga muri Camp Kigali abashyira abasirikare be batangira kubica.

N’ubwo abasirikare b’Ababiligi bari bafite ibimodoka by’intambara, ngo ntabwo baje gutabara abo bene wabo bicwaga.

Ati “Ubwo se abo wabasaba iki ngo batabare Abanyarwanda n’ubwo ari MINUAR?”

Yavuze ko abandi basirikare baje mu Rwanda ariko bazanywe no gufasha ex-FAR gusubira muri Kigali no gukomeza Jenoside, ari ingabo z’Abafaransa.

Minisitiri w'Intebe, Eduard Ngirente yavuze ko Guverinoma itazemera ko ibyabaye byisubiramo
Minisitiri w’Intebe, Eduard Ngirente yavuze ko Guverinoma itazemera ko ibyabaye byisubiramo

Icyakora aho izo ngabo zakubitaniye na RPA ziva ku Gikongoro zinjira mu mujyi wa Butare, ikibatsi cya mbere cy’amasasu ngo cyaberetse ko RPA atari ingabo bari burwane.

Abandi baturutse ku Kibuye binjira i Gitarama, ku rutare rwa Ndaba aho bakubitaniye na RPA, mu minota 20 umutwe w’Ingabo za RPA ngo wari ubazengurutse ubambura intwaro.

General Kabarebe ati “Komanda w’uwo mutwe yabajije Perezida Kagame niba yabasubiza izo ntwaro, amaze kuzibasubiza bariruka bajya kwica abantu mu Bisesero kuko bari bamaze kubona ko kurwana na RPA bitari bushoboke”.

Gen Kabarebe avuga ko ingabo z’Abafaransa zahise zihutira kujya gufatanya n’uwari Perezida Mobutu hamwe n’impunzi ndetse n’Ingabo za ex-FAR aho bari bageze ku mupaka wa Zaire(Congo), bakaba ngo bari biteguye kugaruka kwica buri muntu mu Rwanda.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika avuga ko ibi byose byarangiye byashoboraga gutuma igihugu kizimira.

Ati “Ariko FPR ntiyavuye kuri wa murongo wo kubaka igihugu, ni ikintu abantu bakwiye kujya bazirikana buri munsi”.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika akomeza avuga ko ikibazo u Rwanda rusigaranye ari ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ko ubuyobozi ngo butazigera butanga icyuho cy’aho yakwinjirira.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente, avuga ko iki kiganiro cya Gen Kabarebe gikwiye kubera impamba Abanyarwanda, ndetse ko Guverinoma ngo idashobora kwemera ko amateka yisubiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka