Gatenga: Abakoze Jenoside barimo kubakira abayirokotse, bakaba bakomeje no gushaka uko biyunga

Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro wahurije hamwe abakoze Jenoside bawutuyemo, bakaba barimo gufatanya n’urubyiruko gusana inzu z’abarokotse, mu muganda ugamije ubumwe n’ubwiyunge.

Abarangije igifungo nyuma y'ibyaha bya Jenoside batuye mu Gatenga barimo kubakira abo bahemukiye
Abarangije igifungo nyuma y’ibyaha bya Jenoside batuye mu Gatenga barimo kubakira abo bahemukiye

Abagiye kubakira Mukagatera Apollinaria utuye mu mudugudu wa Kabeza wo mu Kagari ka Nyarurama, barimo abishe n’abasahuye umuryango w’iwabo.

Mukagatera w’imyaka 62, yarokokeye ku musozi wa Rebero mu Karere ka Kicukiro, akavuga ko avuka mu muryango w’abana icyenda, ariko muri abo bavandimwe ndetse n’ababyeyi be bose ngo ni we wenyine wasigaye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasanze Mukagatera kandi ari umubyeyi ufite umugabo n’abana bane, baza kwicwa hasigara we n’abana babiri gusa.

Avuga ko afite ubumuga yatewe n’Interahamwe ngo zamukubise zikamutemagura ahantu hatandukanye ku mubiri, ubu akaba yibana kuko umwana umwe akiri mu ishuri undi akaba yarubatse urugo rwe.

Inzu ye irashaje, inka ebyiri afite mu rugo zimusaba guhora yifuza amafaranga yaha umuntu wo kuzitaho no kumufasha imirimo itandukanye y’urugo.

Mu miryango 45 y’abarokotse bo mu Gatenga igiye guhabwa ubufasha, Mukagatera ni we umuganda w’abakoze Jenoside wahereyeho, bakaba batangiye kumusanira inzu n’ubwiherero, ndetse no kumukorera akarima k’imboga, bafatanyije n’ubuyobozi ndetse n’urubyiruko rwo muri uwo murenge.

Mu bo Mukagatera yabonye baje kumwubakira kandi ngo azi neza ko bakoze Jenoside, harimo Safari Ramazani, Uwimana uzwi nka Kagondo, Mutungirehe, Ntaganda Jean Claude ndetse na Habimana Kasim (murumuna wa Safari).

Mukagatera yavuze ko n’ubwo baje kumwubakira, nta bwiyunge buraba hagati ye na bo mu gihe bataramubwira aho abantu be biciwe.

Yagize ati "Ubu se twakwiyunga dute kandi batarambwira aho bagiye batsinda ababyeyi n’abavandimwe banjye! Ndagira ngo nanjye umutima wanjye ubohoke, hari n’igihe mbabona (aba bakoze Jenoside) nkumva agahinda karaje".

Mukagatera yifasha imirimo yose mu rugo n'ubwo yatewe ubumuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mukagatera yifasha imirimo yose mu rugo n’ubwo yatewe ubumuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukagatera yakomeje avuga ko ibi bitamubuza gushimira abaje kumuha umuganda bose, agakeka ko abamuhemukiye mu gihe bazaba bamaze kumenyera kuza iwe, ngo bashobora kuboneraho akanya ko gusaba imbabazi no kumurangira aho abantu be biciwe.

Avuga ko mu barangije igihano bafunguwe, Safari wenyine ari we waje kumusaba imbabazi ndetse akishyura imitungo yari yarasahuye, ariko umubyeyi we witabye Imana ndetse na murumuna we ukiriho, ngo ntacyo bigeze bamubwira.

Safari Ramazani yabwiye Kigali Today ko yafunguwe amaze kwihana kandi umutimanama ukamusaba kwiyunga na Mukagatera hamwe no kwishyura ibyo yari yarasahuye, ariko abandi ngo bafunguwe kuko barangije igihano.

Yagize ati "Ikibazo ni uko murumuna wanjye kubera ko tutigeze dukorana, ntabwo nzi gahunda ze, ntabwo yigeze yirega ahubwo yarangije igihano cye (imyaka 19), ntabwo nzi niba yaba yaramenye aho abantu ba Apollinaria baherereye".

Ntaganda Jean Claude na we warangije igifungo, avuga ko atahemukiye Mukagatera Apollinaria, ariko ubuyobozi ngo bukwiye kumutegura we na bagenzi be kugira ngo batangire ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’abo bahemukiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel avuga ko nyuma y’umuganda wo kubakira abarokotse Jenoside uzajya ukorwa n’abayikoze, ngo hazajya habaho ibiganiro byo kubwizanya ukuri hagamijwe ubumwe n’ubwiyunge.

Mugisha yagize ati "Tuzabaganiriza kugira ngo amakuru baba bataratanze y’ahari imibiri bahagaragaze, ibe yashyingurwa mu cyubahiro, ibyo bizarushaho gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubusabane hagati y’impande zombi".

Mugisha avuga ko mu bikorwa by’umuganda wo gusana inzu z’abatishoboye barokotse Jenoside hamwe no mu biganiro bigamije ubumwe n’ubwiyunge (mu gihe Covid-19 yaba irangiye), urubyiruko rutagomba kuburamo kugira ngo rutegure ejo hazaza hatagira amacakubiri n’ivangura.

Uretse kubakira abarotse Jenoside batishoboye bo mu murenge wa Gatenga, Mugisha avuga ko hari n’abafatanyabikorwa babahaye imyambaro n’ibiribwa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka