Gasabo: Bakomeje gushaka amakuru y’imiryango 59 yazimye yabaga muri Gasagara

Umuryango Ibuka ukomeje gusaba abatarahigwaga mu 1994, kwerekana ahashyizwe imibiri y’abarenga 342 bo miryango 59 yazimye, biciwe mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, yabitangarije ku Rwibutso rw’i Ruhanga kuri uyu wa 07 Mata 2023, ahatangirijwe ku rwego rw’akarere gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Dusaba abatarahigwaga icyo gihe kudufasha bakatwereka imibiri y’abacu,
Leta yatanze imbabazi ariko bamwe ntibazishaka, kuzakira ni uko bakorwa ku mutima ntibakomeze kwituma hejuru y’imibiri y’abacu".

Kabagambire avuga ko imiryango 59 yazimye burundu, yari igizwe n’abantu 342 hatabaruwemo abana bari bakiri bato, ubu ngo nta n’umwe ubasha kuboneka kugira ngo babashyingure mu cyubahiro.

Avuga ko uretse guceceka kw’abafite amakuru y’ababo bishwe, hari n’abababwira ko umubano utifashe neza bitewe n’uko abarokotse Jenoside ngo bafite Ikigega kibafasha.

Kabagambire akavuga ko hari amakuru yumvise y’uko imiryango y’abakoze Jenoside, na yo irimo kwisuganya igashaka amafaranga yo gutanga mu nkiko, kugira ngo ifunguze abafungiwe Jenoside batarangije ibihano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko bidashoboka ko inkiko zarekura abantu batarangije igihano, ndetse ko gushinga ikigega cyihariye cyo gufasha abarangije igihano batishoboye bitemewe.

Umwali agira ati "Ibyo kwishyiriraho ikigega ntabwo byaba ari byo, ahubwo bagana ubuyobozi tukareba, iyo atishoboye tumushyira muri gahunda isanzwe y’Abaturage bacu batishoboye, ku buryo bitaba ari byo kumva ko bakwishyiriraho ikigega. Nibahumure rwose Leta ntabwo irobanura".

Icyakora muri iki gihe cyo Kwibuka, Abaturarwanda muri rusange basabwa kuba hafi abarokotse Jenoside, nk’uko Umwali yakomeje abyibutsa, asaba abafite amakuru y’abishwe muri Jenoside bataraboneka kuyatanga.

Ibuka ivuga ko abarokotse ubu batakibasha kugera ahabera ibikorwa byo Kwibuka, biganjemo ab’igitsina gore ngo bangijwe bikomeye, abatarabashije kwiga ndetse n’abageze mu zabukuru.

Urwibutso rw’i Ruhanga kugeza ubu rushyinguwemo imibiri 37,768 biciwe mu rusengero rwari urwa Angilikani.

Bari baturutse mu bice bitandukanye bikikije ako gace, bazi ko interahamwe ngo ziza gutinya Inzu y’Imana, nk’uko biri mu buhamya bwa Jean Pierre Rudasingwa waharokokeye.

Mu barenga 1,074,817 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko imibare Leta y’u Rwanda ivuga, Akarere ka Gasabo by’umwihariko ngo kiciwemo abagera ku 134,426.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Barangiza ngo ubumwe nubwiyunge ibaze imiryango 59 yose hakabura urokoka imibili ntibavuge aho bayishyize ubundi bagombye koherekana kunabi kuko kuneza babyanze abahutu bose bali bahatuye icyo gihe kuva kumyaka 18nabagore babo bafashwe amakuru yose yamenyekana naho kwinginga ntamusaruro wavamo ntawe uvuga ko arabo babishe aliko ntibari basinziriye kuburyo batabonye ababishe naho babasize bamwe mubabishe baraho kuko ntawali kubashinja barabamaze abandi bishwe nabana nabene wabo birakwiye ko bashyirwaho igitutu bakahavuga

lg yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka