Gasabo : Abanyeshuri batatu batawe muri yombi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri batatu biga ku ishuri ryisumbuye rya APERWA, riri mu kagali ka Nyagahinga umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kuva kuwa Gatanu tariki 01/06/2012 bakekwaho ingengabiterezo ya Jenoside.

Khamis Rurangwa w’imyaka 18, Innocent Karasira w’imyaka 17 na Jean claude Gakemanyi batawe muri yombi nyuma yo kwita abanyeshuri bacitse ku icumu bigana “Ibinyendaro bya FARG”, nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi itangaza ko ubuyobozi bw’iryo shuri bushaka kubirukana mu gihe iperereza rya polisi rikomeje.

Polisi irasaba ababyeyi, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside kuko ari icyaha gikomeye ushingiye ku itegeko nimero 18/2008, rihana kandi rikumira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho uwayigaragayeho ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ingengabiterezo ya Jenoside igomba kurwanya hakoreshejwe uburyo bwose kandi ikarandurwa; nk’uko byemezwa na Polisi.

Ikomeza ishimangira ko ifatanyije n’izindi nzego za Leta biyemeje kuyirandura n’imizi yayo kandi igahamagarira abantu bose kubigiramo uruhare.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mujye mureka gukabya bana!!!!
Nkubwo bariya bana ntibarengana kweli?

peter yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Mujye mureka gukabya bana!!!!
Nkubwo bariya bana ntibarengana kweli?

yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka