Gakenke: Mu gikorwa cyo kwibuka, abarezi bibukije uruhare rwabo mu kwirinda kwigisha amacakubiri
Mu mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke habaye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abarezi hamwe n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 28/6/2014, cyitabiriwe n’abarimu baturutse mubigo bitandukanye bigize akarere ka Gakenke hamwe n’abanyeshuri biga mubigo bitandukanye biherereye mu Murenge wa Janja.

Umuyobozi w’ikigo cya Ecole Secondaire ya Nyarutovu, Wilson Safari, waruhagarariye abarezi yagaragaje uburyo abarezi bagiye bagira uruhare mu kwigisha amacyakubiri no kuvangura byose byaganishaga kuri Jenoside kimwe nabandi birirwaga bahiga bagenzi babo cyangwa abanyeshuri bigishaga.
Safari kandi yavuze ko bangomba guharanira guha urubyiruko uburere buzira ivangura kugirango amakuba yagwiriye u Rwanda atazongera kuba ukundi.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke Dieudone Uwimana yavuze ko nubwo hari byinshi banyuzemo ariko kandi nyuma imyaka 20 bibuka bafite urwego bamaze kugeraho kandi umuntu atabura gushimira leta n’ingabo zahoze ari iza FPR INKOTANYI.
Uwimana kandi yabwiye abarezi n’abanyeshuri ko buri umwe wese akwiye guharanira kwubaka ubumwe yabona mugenzi we akamubonamo Ubunyarwanda kandi bagahararanira kwitezimbere arinako batezimbere igihugu cyababyaye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano ze Zephrein Ntakirutimana yabwiye abanyeshuri ko bagomba kuba intangarugero mukwiyubaka bakanubaka igihugu cyabo bakabikesha kwiga neza kugirango batsinde.
Hon. Eugene Barikana yababwiye ko ntamuntu ufite uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima kuko umuturage aribyo bukungu bwambere bw’igihugu
Ati “ Mureke mbabwire nabarihano bize babimenye, niba hariho ubukire bwambere bw’igihugu n’abaturage, kuko abaturage barasora, iyo misoro kandi niyo igenda ikubaka igihugu,bivuze ko kwica umuturage nukwica umutungo kandi nukwica igihugu.”
Hon Barikana akomeza ababwira ko bagomba guharanira kwubaka igihugu kandi bakazabifashwamo na gahunda ya ndumunyarwanda kuko kugirango amakuba yagwiriye u Rwanda abeho nuko ntabunyarwanda bwaribukiriho.
Ati “ Mureke twubake igihugu cyacu kuko kugirango kijye gupfa nuko ubunyarwanda bwasenyutse, mureke rero tucyubake dukoresheje gahunda yandumunyarwanda kuko mbere yabyose habanza Imana hagakurikiraho u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Murwego rwo kwiyubaka abarimu bakusanyije inkunga yabo maze bagenera imashini zo kudoda 10 maze bazigenera abana babakobwa barokotse ariko batabashije kurangiza amashuri yabo.
Nikunshuro ya kabiri mu Karere ka Gakenke hibukwa Abarezi, n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe abatutsi gusa kugeza ubu hakaba hataramenyekana umubare nyawo w’abarimu n’abanyeshuri bazize iyi Jenoside yabaye muri mata 1994.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|