Gakenke: Ishuri rya APRODESOC ryibutse abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside
Kuri uyu wa 03 Nyakanga 2015 ku Kigo cy’Amashuri cya APRODESOC giherereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke bibutse ku nshuro ya mbere abari abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bateguye uyu muhango kugira ngo bibuke abari abakozi n’abanyeshuri bigaga kuri rino shuri kandi banakomeza gushaka uburyo hamenyekana amazina y’ababo dore ko muri uyu muhango havuzwe gusa izina ry’umunyeshuri umwe wahigaga wishwe mugihe cya Jenoside.

Nikobizaza Jean Baptiste, Umuyobozi wa APRODESOC yavuze ko uyu muhango ureste kuba wari ugamije kwibuka no kunamira abahoze ari abanyeshuri n’abakozi babo ariko kandi bitanga inyigisho ku banyeshuri ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.
Ibi ngo ni imwe mu mpamvu zatumye iri shuri ritegura umuhango wo kwibuka ku nshuro yaryo ya mbere kugira ngo abahiga bamenye ububi n’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu banyeshuri na bo bemeza ko umuhango nk’uyu uba ari ngombwa kuko bibafasha kumenya amateka y’igihugu cyabo ku buryo nta wababeshya ku byabaye mu gihugu cyabo agamije izindi nyungu.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin, wifatanyije n’abanyeshuri n’ubuyobozi bwa APRODESOC muri uyu muhango, yagararutse cyane ku ntandaro ya Jenoside uko yateguye no kugeza ishizwe mu bikorwa.
Ntakirutimana kandi yagaye cyane abahakana n’abapfobya Jenoside asaba urubyiruko kwirinda amacakubiri ahubwo bakagira uruhare mu kwigisha umuco w’amahoro bakarema u Rwanda ruzira Jenoside.
Ubuyobozi bwa APRODESOC bukaba bwashimiwe cyane uyu muhango bakoze ku nshuro ya mbere ariko kandi banasabwa ko waba ngaruka mwaka kuko bifasha mu kwibuka no kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho.
Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri APRODESOC rugera muri Santere ya Gakenke bagaruka kw’ishuri ari na ho ibiganiro byakomereje.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|