Gakenke: Imiryango 45 y’abacitse ku icumu ntirishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA) mu Karere ka Gakenke atangaza ko imiryango 45 y’abacitse ku icumu itarishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.

Bamwe mu bantu bagomba kwishyura iyo mitungo bavuga ko nta bushobozi bafite, ariko ubuyobozi ntibukurikirane ngo burebe niba koko badafite ubwo bushobozi ; nk’uko bisobanurwa na Uwimana Dieudonné, umuyobozi wa IBUKA muri Gakenke.

Kuri we, abibonamo ubushake bukeya bw’inzego z’ibanze mu kwishyuza imitungo y’abacitse ku icumu.

Uwimana ashima inkunga ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu (FARG) cyateye abana bacitse ku icumu bakabasha kwiga, aho abana benshi barangije amashuri yisumbuye.

Abatabashije kurihirwa amashuri makuru kubera amikoro make bahawe amahugurwa mu bumenyi ngiro butandukanye bibafasha kubona akazi no kwihangira akazi.

Imibereho y’abacitse ku icumu irimo iratera imbere, nk’uko umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gakenke abitangaza. Mu miryango 156 y’abacitse ku icumu itari ifite amacumbi, hasigaye gusa imiryango 52 icumbitse mu bavandimwe mu gihe akarere gafatanyije n’abaturage batarabasha kubabonera amacumbi.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka