Gakenke: Bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywa muri Nyabarongo

Mu matariki 11 Mata 1994, nibwo Abatutsi baturutse mu byari amakomini, ubu hakaba ari mu turere twa Muhanga na Gakenke, bishwe bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo ku kiraro cya Gahira.

Mu mugezi wa Nyabarongo hajugunyemo Abatutsi benshi
Mu mugezi wa Nyabarongo hajugunyemo Abatutsi benshi

Ni ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, kikaba gifite amateka mabi nyuma y’uko cyifashishijwe cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatabarika bishwe bajugunywa muri Nyabarongo.

Ni muri urwo rwego, ku itariki 11 Mata 2022, Akarere ka Gakenke kunamiye inzirakarengane zajugumywe muri uwo mugezi ku kiraro cya Gahira, hanatangirwa ubutumwa bunyuranye ku baturage bitabiriye icyo gikorwa.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’adi, yasabye abaturage gukomeza kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, anasaba urubyiruko guharanira kumenya amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda, no gusigasira ibyiza kimaze kugeraho.

Ni ubutumwa bwashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, wasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyagarura umwuka mubi mu Banyarwanda, kirimo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba guharanira gutanga amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri, kugira ngo nayo ishyingurwe.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa'adi
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’adi

Gahira ni ikiraro cyakomeje kugaragaza amateka mabi, aho no mu mezi make ashize cyangijwe n’abagizi ba nabi, imigenderanire hagati y’Akarere ka Gakenke na Muhanga yari yarahagaze, kikaba cyongeye gusanzwa inzira iba nyabagendwa.

Visi Meya Uwamahoro Marie Thérèse aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Visi Meya Uwamahoro Marie Thérèse aganiriza abitabiriye icyo gikorwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka