Gakenke: Baganirijwe ku cyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaganirije abakozi b’Akarere ka Gakenke, abasobanurira uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, busenywa n’abakoloni bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amakosa abayobozi ba kera bakoze akageza Igihugu kuri Jenoside
Basobanuriwe amakosa abayobozi ba kera bakoze akageza Igihugu kuri Jenoside

Ni ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), cyibanda ku ruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mateka mabi yaganishije Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, harebwa n’uruhare rw’izo nzego mu kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Icyo kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo”, cyabereye no mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, ku wa Kabiri tariki 09 Mata 2024, cyitabirwa n’abakozi b’iyo mirenge ndetse n’ab’ibigo byigenga bikorera muri iyo mirenge.

Mu kiganiro yahaye abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke n’abakozi b’ako karere, Guverineri Mugabowagahunde yabibukije ko Abanyarwanda bahoze bunze ubumwe, abakoloni baje basenya ubwo bumwe banabyigisha abanyapolitiki, biba uruhererekane kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakozi b'Akarere ka Gakenke bahawe ikiganiro ku ruhare inzego z'ibanze zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi b’Akarere ka Gakenke bahawe ikiganiro ku ruhare inzego z’ibanze zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yabwiye abo bayobozi n’abakozi kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kurangwa no gushyira hamwe, gukunda Igihugu no kugiteza imbere birinda ko ayo mateka mabi yakwisubira.

Yabasabye kandi guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itazongera kubaho ukundi, baca ukubiri n’urwo ruhare rwa bamwe mu bahoze ari abayobozi b’inzego z’ibanze, bagizwe ibikoresho bijandika mu mikorere mibi yaganishije Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akarere ka Gakenke ni hamwe mu duce tw’Igihugu twashegeshwe na Jenoside, cyane cyane mu Murenge wa Busengo mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, ahiciwe umubare minini w’Abatutsi bahungiraga kuri iyo Superefegitura babizeza ko babarindira umutekano.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Muri ako gace ni hamwe hakiri imibiri y’inzirakarengane itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, mu gihe hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri ine y’abazize Jenoside, muri uyu mwaka wa 2024 ni yo yabonetse muri ako gace, aho ikazashyingurwa mu cyubahiro muri iki cyumweru cyo kwibuka.

Inzibutso nkuru eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zibarizwa mu Karere ka Gakenke, harimo Urwibutso rwa Buranga, urwa Muhondo n’Urwibutso rwa Ruli.

Abaturage mu Karere ka Gakenke bakomeje kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside ari benshi
Abaturage mu Karere ka Gakenke bakomeje kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside ari benshi
Urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke
Urwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke
Haracyashakishwa imibiri y'abazize Jenoside
Haracyashakishwa imibiri y’abazize Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka