Gakenke: Abaturage baremeye Imiryango 17 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abaturage bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, baremeye imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amatungo magufi agizwe n’intama, banayiha ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku.

Iyo miryango uko ari 17, yabishyikirijwe mu rwego rwo gukomeza kuyiba hafi no kuyigaragariza ko itasigaye yonyine.

Rosette Dusabimana utuye mu mudugudu wa Mbatabata Akagari ka Mbatabata, nyuma yo gushyikirizwa izo mpano, yagize ati: “Uku kuba barishyize hamwe bakagira ishyaka ryo kuzamura imibereho y’umuryango wanjye bandemera ibiribwa n’itungo, birerekana urugero rwiza n’umuco abaturage bimitse wo kurwanya amacakubiri twimakaza urukundo no gushyira hamwe.”

Igikorwa nk’iki abaturage bo muri Kamubuga bagikora buri mwaka, mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nibura bakusanya amafaranga atari munsi ya Miliyoni 2 bakaremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga Dunia Sa’ad agira ati: “Ni igikorwa bagize umuco, aho buri mwaka begeranya ubushobozi bakaremera imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye. Tuboneraho gusaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagahera ku mahirwe ahari bakayabyaza umusaruro biteza imbere.”

Yongeyeho ko muri iki gihe umuntu uremewe itungo akarifata neza ritanga ifumbire ihagije ikaba yamwunganira mu buhinzi, ryanororoka akagira ayo agurishaho, amafaranga avuyemo akayabyaza ibindi bikorwa bimufasha kuba mu nzira njyabukire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka