Gakenke : Abanyeshuri 56 barahungabanye ubwo bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside

Abanyeshuri bagera kuri 56 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagize ikibazo cy’ihungabana, ubwo bifatanyaga n’abarezi babo mu kwibuka abarezi n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri uwo muhango wabaye tariki 29/06/2012, abanyeshuri 17 bo mu murenge wa Nemba, 34 bo muri Janja, 4 bo mu murenge wa Gashenyi n’umunyeshuri umwe wo mu murenge wa Rusasa nibo bahuye n’ihubangana.

Ariko kugeza ku mugoroba hafi ya bose bari basezerewe nyuma yo kubona ubufasha bwo kwa muganga, uretse abanyeshuri batanu. Babiri bari bakiri mu Bitaro Bikuru bya Nemba n’abandi batatu barimo bagikurikiranwa mu Kigo Nderabuzima cya Janja.

Muri icyo gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu karere kose ka Gakenke, hibutswe abarezi 30 n’abanyeshuri 218 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka