Fondation Ndayisaba Fabrice irasaba abana gukurana umuco wo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Ishuri ry’Incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’, rirahamagarira abakiri bato guharanira gukurana umutima wo gukunda igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse no guharanira kumenya amateka y’Igihugu cyabo.

Fondation Ndayisaba Fabrice basura inzibutso mu rwego rwo kunamira abana n'impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Fondation Ndayisaba Fabrice basura inzibutso mu rwego rwo kunamira abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Iri shuri risanzwe rifite umwihariko w’uko buri mwaka, ku bufatanye na Fondation Ndayisaba Fabrice ndetse n’andi mashuri yo mu Karere ka Kicukiro, ryibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni gahunda itangira buri tariki ya 09 Mata, mu gihe n’ubundi mu Rwanda ndetse no ku Isi yose, haba hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri iyi nshuro ya 29, Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, isaba abana bakiri bato gukomeza gukurana umuco mwiza w’ubumuntu, kurangwa n’urukundo kandi bagakunda igihugu cyabo.

Mu butumwa ryatanze, iryo shuri rigira riti “Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, ryifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko dukomeza guha icyubahiro n’agaciro abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Dukomeze dukurane umuco mwiza w’ubumuntu, urukundo no gukunda igihugu, turwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, duharanira no kumenya amateka yacu”.

Honorable Narcisse Musabeyezu wigeze kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba ari n’Umujyanama wa Fondation Ndayisaba Fabrice, ashimira igitekerezo cy’iyi Fondation cyo kwibuka by’umwihariko abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko iki gitekerezo cyerekana ko abishe abana b’impinja bari barateguye umugambi wo kutagira umuntu n’umwe usigara, bityo kubibuka bikaba bifasha gutekereza ku buryo ibyabaye bitazongera.

Ati “Umuntu wishe uruhinja, ni ukuvuga ngo yabiteguye kera ko azatsemba ubwo bwoko kugeza no ku ruhinja ngo ntiruzabeho! N’ubwo bitashobotse bwose, ariko ubundi ni cyo Jenoside bivuga”.

Musabeyezu asaba urubyiruko guhaguruka rukereka amahanga ko Jenoside yabayeho, uko yahagaritswe ndetse n’uburyo rwifuza ko igihugu cyubakwa.

Narcisse Musabeyezu, asaba urubyiruko kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Narcisse Musabeyezu, asaba urubyiruko kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati “Urubyiruko rero ruriho uyu munsi, nimuhaguruke mwereke amahanga ibyabayeho, uko byahagaritswe n’ibigezweho, ndetse n’uko mwifuza ko igihugu cyanyu mucyubaka. Nta wundi uzabibakorera”.

Mu bikorwa ngarukamwaka bya Fondation Ndayisaba Fabrice, habamo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mashuri.

Ibyo bikorwa bikorwa abana bafata umwanya wo kwibuka imikino bagenzi babo bakundaga gukina, uturirimbo tw’abana baririmbaga, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abana bari mu mashuri kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Uretse ibyo bikorwa kandi, Fondation Ndayisaba Fabrice inasura kandi igafasha abakecuru n’abasaza b’Intwaza, mu rwego rwo kubaremera no kubereka ko batari bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka