Ex-FAR barenga ibihumbi 15 bishyikirije Inkotanyi
Mu biganiro Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG irimo guha abaturage, hatangajwe uburyo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zitarwanyaga umuntu utazisagariye.
Umunyamabanga Mukuru muri Sena y’u Rwanda, Sostene Cyitatire uri mu batanga ibiganiro bya CNLG yasobanuye ko ibyo biganiro biri mu rwego rwo kwamagana ibyaha by’Intambara bishinjwa ingabo zari iza FPR-Inkotanyi.
Avuga ko aba ex-FAR barambitse intwaro hasi bakishyikiriza Inkotanyi bagera ku bihumbi 15, kandi ko uyu mubare ari wo Habyarimana yavugaga ko afite nk’Ingabo z’Igihugu zose.
Yagize ati ”Mu masezerano ya Arusha bavugaga ko bafite ingabo ibihumbi 15, ariko si byo kuko uwo mubare twari tumaze kuwakira duhereye muri 1995 kugera muri za 2.000 ubwo abanyuma barimo ba Rwarakabije bazaga.”
Asobanura ko kuba Inkotanyi zarakiraga ababaga bari ku ruhande ruzirwanya, ari kimwe mu bikuraho ibirego bizishinja ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu.
Ati ”Ni ukutamenya gutandukanya ibintu kuko ingabo za ex-FAR zashyiraga imbere Interahamwe, kandi izo nterahamwe zikagenda zitwaje intwaro.
“Ku ruhande rwa FPR-Inkotanyi, umuntu wese ufite ikirwanisho (intwaro) n’ubwo yaba atambaye umwenda wa gisirikare aba yiyemeje kwitwara gisirikare.”
Hari bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuga ko Habyarimana yari amaze kugira abasirikare barenga ibihumbi 42 hatabariwemo Interahamwe.
Intumwa za CNLG zahawe gusobanurira abaturage muri iki gihe cy’icyunamo uko bakwiriye gutandukanya ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu, hashingiwe ku mateka y’urugamba rw’Inkotanyi.
Izi ntumwa zikavuga ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibi byaha byose ihereye ku ishyirwaho ry’amategeko abikumira no kuba yarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga anyuranye ajyanye no guha umuntu agaciro.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ukuri kuzi umuremyi naho twebwe abantu iteka tubogamira kunda yacu pe. Ikindi ibyabaye byarabaye kandi ibyo byose tuba turimo ntibyatuzurira imbaga yabana burwanda bapfuye. Ikifuzo cyanjye nuko twava muribyo byose tugakomeza no kubaka igihugu nejo hazaza hacyo. Murakoze kandi dukundane kuko turi bene mugabo umwe
nukuri nibiza ko abobanyarwanda barinyeshyamba’batah
banyarwanda bavandimwe
mbanje kubihanganisha
nkabasaba abantubadashaka
kuvuga ukwibintubiri
bagashaka gukomeza
kugoreka amateka
tubarwanye
twivuyinyuma
murakoze
Ikibabaje nuko Ex-FAR yitwaga ko yarwaniraga igihugu,nyamara yararwaniraga inyungu z’abantu bamwe.Ntabwo abenegihugu bakwiye kurwana,ahubwo bakwiye gukundana nkuko Yesu yasize abisabye abakristu.Iyi si ifite ibibazo kubera ko abantu banga kumvira amahame dusanga muli bible.Ahantu henshi muli bible,imana itubuza kurwana,ahubwo tugakundana.Iyo dukurikiza ayo mahame,nta ntambara na genocide byari kuba.Nta FPR cyangwa MRND byali kubaho.Nta nubwo abantu bali guhunga muli 1959,1961,1973 na 1994.
Reba intambara zuzuye mu isi.Nukubera ko bible bayikuba na zero.Imana yaduhaye bible igirango idufashe kubana neza kandi tugire amahoro asesuye.Mumbabarire mwese musome Yesaya 48:17,18.Nubwo abantu batita kuli bible nyamara bayitunze,niho hali ibisubizo by’ibibazo byose isi ifite.Nihagire umpa ikibazo bible idashobora gukemura,ndamusubiza vuba.