EGAM, AERG/GAERG ngo ntibaranyurwa n’ubwo u Bufaransa bwemeye gusohora amabanga
Imiryango y’urubyiruko rw’i Burayi rurwanya ivangura (EGAM), hamwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) na bakuru babo barangije kwiga (GAERG), batangarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko n’ubwo Leta y’u Bufaransa yemeye kugaragaza zimwe mu nyandiko zivuga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, bo bataranyurwa.
Ubwo Umukuru w’igihugu yabakiraga ku wa 08 Mata 2015, Umuyobozi wa EGAM, Benjamin Abtan yavuze ko ifashijwe na AERG/GAERG bagiye gukomeza kotsa igitutu Leta y’u Bufaransa, kugira ngo itange inyandiko zose zivuga ibyakozwe na Leta y’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1990-1994, aho gutanga zimwe muri izo nyandiko.

Abtan yagize ati “Niba ari inyandiko zose zizasohorwa ntabwo ari bibi, ariko ikibazo kikaba ko Leta nta kintu na kimwe irimo kuvuga ku ruhare izagira mu gufata abantu bose [abafaransa cyane cyane] bakurikiranyweho Jenoside yakorewe abatutsi”.
Yavuze ko n’ubwo Leta y’u Bufaransa yatangaje ko ishyize hanze inyandiko zivuga ibyakozwe n’abanyapolitiki n’abasirikare b’icyo gihugu kuva mu myaka ya 1990-1994, yaba Perezida w’icyo gihugu, Francois Hollande cyangwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bose nta kintu na kimwe babivugaho.

Umuyobozi wa GAERG, Charles Habonimana nawe ashimangira ko ikindi giteye impungenge, ari uko Leta y’u Bufaransa yavuze ko itazatanga inyandiko zose kuko ngo hari izirebana n’amabanga y’igihugu itazarekura; bikaba bisobanura ko ngo hashobora gutangwa izitagize icyo zivuze.
EGAM ifashijwe na AERG/GAERG, Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Umuryango IBUKA (bayiha amakuru nk’uko ibibashimira); iherutse kwandikira Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa imusaba guha agaciro Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko agaha izindi Jenoside, akanitabira kwibuka iyakorewe abayahudi, abanyarumeniya n’ahandi.
Umuryango wa EGAM usanzwe ukorana n’imiryango y’abanyarwanda baba i Burayi mu bikorwa byo kwibuka no kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ugizwe n’urubyiruko rukomoka mu bihugu by’u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Croatia na Bosnia.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomeze botse igitutu leta y’ubufransa maze itange inyandiko ibitse ukuri kujye ahagaragara kandi nisohora izivuga ibitajyanye tuzabinyomoza
Nukuri natwe nkabanyarwanda tugomba gusenyera umugozi umwe twamagana ihakana ni pfobya rya jenocide, twibuke twiyubaka.