Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri

Ihuriro ry’abarimu n’abanyeshuri bize ku ishuri ribanza ry’Intwari (Ecole Primaire Intwari), rifatanyije n’ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), ababyeyi, abanyeshuri n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko abahoze ari abarimu n’abanyeshuri b’icyo kigo cy’amashuri abanza.

Icyo gikorwa cyabereye kuri icyo kigo cy’amashuri abanza cy’Intwari giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Cyitabiriwe n’abiganjemo abaturage baturutse mu bice bya Biryogo, Gitega, Nyamirambo, na Rwezamenyo no mu bice bindi byo hafi aho muri Nyarugenge, byiganjemo abiga kuri icyo kigo n’ababyeyi baharerera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, yavuze ko kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kuko bazize akarengane, kugira kandi ngo bitazasubira.

Abari aho bashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwibuka, bashimira n’ingabo zahoze ari iza RPF zahagaritse Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose

Umuyobozi w’Umurenge wa Rwezamenyo yibukije abari aho ko bafite inshingano zo kunyomoza abakomeje guhakana Jenoside bakoresheje itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cy’Intwari, Sengabo Ayubu, yavuze ko mu bo bibuka harimo abahoze ari abarimu 12, harimo n’uwahoze ari umuyobozi w’ikigo, Ruzigana Alphonse, hamwe n’abanyeshuri 89.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo nk’iki cy’amashuri ni umwanya ukomeye ku barezi, abarimu n’abantu bose muri rusange, wo kuzirikana ko aba twibuka bari bafite intumbero ndetse n’ibyiringiro by’ubuzima byari kuzafasha u Rwanda. Abandi kandi bari amizero y’u Rwanda. Iyo dufata umwanya nk’Abanyarwanda tukibuka, uba ari umwanya mwiza wo kunamira, no gusubiza agaciro Abanyarwanda barenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yavuze ko ari ngombwa ko ababyiruka bagira ibyiringiro n’icyizere cy’ejo hazaza, abarezi bagafasha Leta kwimakaza umuco w’urukundo, ubumwe, ubunyangamugayo, ubutwari, ubudahemuka, abo barera bagasohoka mu mashuri bazi neza ko u Rwanda rugira kirazira, kandi ko ari yo ifasha u Rwanda n’Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka.

Yashimiye umuryango w’Abayislamu mu Rwanda kubera ubufatanye ugaragariza icyo kigo kugira ngo cyubake uburezi bufite ireme, ubu ishuri rikaba ryaragiye ryaguka kubera ubuvugizi bw’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, ku bufatanye n’inzego za Leta, by’umwihariko Umurenge wa Rwezamenyo.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, mu ijambo rye, yihanganishije imiryango y’abo bibuka bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim

Ati “Twari tukibakeneye cyane. Mukomere, ntimuheranwe n’agahinda, turi amaboko yanyu, kandi turi imbaraga zanyu. Twese Abanyarwanda twiyemeje kuba umwe, kuko ari wo muco mwiza dutozwa n’imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu.”

Depite Ndangiza Madina na we witabiriye icyo gikorwa akaba yari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yabwiye abari bateraniye aho ko abakiri bato bakwiye kwigishwa ukuri ku mateka y’u Rwanda, abasaba kubeshyuza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Ndangiza Madina yifatanyije n'abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abarezi n'abanyeshuri ku ishuri ry'Intwari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Depite Ndangiza Madina yifatanyije n’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abarezi n’abanyeshuri ku ishuri ry’Intwari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo kigo cy’amashuri abanza cy’Intwari (Ecole Primaire Intwari) kuri ubu kigamo abanyeshuri 2,489 n’abarezi 51 babigisha mu byumba 39.

Ubuyobozi bw’ikigo bushima abarimu bigishije kuri icyo kigo ndetse n’abanyeshuri bahize, hamwe n’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda badahwema kubagaragariza ubufatanye mu iterambere ry’icyo kigo.

Abo ni na bo bagize uruhare mu gutangiza icyo gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka, ndetse batanga igitekerezo cyo kubaka urwibutso rw’abarimu n’abanyeshuri bo kuri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amateka ningobwa

Ali America Gahwita yanditse ku itariki ya: 30-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka