Dutangiye igihembwe gikomeye, muduhe agahenge

Kalendari yitiriwe Papa Gerigori kuva uku kwezi kwatangira yatwinjije mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025.

Urubyiruko mu gihangano kivuga ibyo u Rwanda rwanyuzemo-photo, Kwibuka 30
Urubyiruko mu gihangano kivuga ibyo u Rwanda rwanyuzemo-photo, Kwibuka 30

Dushoje igihembwe cy’amezi atatu twumvisemo inkuru nyinshi,zikomeye kandi ziza zihuta, imwe ku yindi, buri munsi, buri saha, kandi harimo n’izitugiraho ingaruka zitandukanye.

Imirwano ya M23 n’uruvangavange rw’ingabo za Congo, SAMDRC, FDLR, u Burundi n’abandi betemewe mu ntambara yafashe indi ntera, maze binarangira M23 ifashe Umujyi wa Goma yashakaga cyane, ifata na Bukavu ndetse ikomereza no mu bindi bice.

Iyi ntambwe yatewe n’Abakongomani baharanira kurwanya akarengane n’iyicwarubozo ry’Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda yatumye abafite inyungu nyinshi muri DRC bahaguruka bashaka uwo begekaho ibibazo by’iriya ntambara. Ntabwo bagiye kure, bakomereje mu murongo wo kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga M23. Ni naho Perezida Felix Tshisekedi wa DRC we yavugaga ko atazashyikirana n’uwamukuye mu mijyi ikomeye y’igihugu cye, ko ahubwo akeneye kuvugana n’u Rwanda, avuga ko ari rwo rwamuteye.

U Rwanda rwahakanye ibi birego, rushimangira ko rugomba gukomera ku bwirinzi bwarwo, cyane cyane nyuma y’aho DRC n’abo bafatanyije bateye ibisasu byinshi mu mujyi wa Rubavu, bigahitana abantu cumi na batandatu, bigakomeretsa benshi.

Icyakora abafite ibyo bavana muri DRC ntabwo ibyo biriwe babirebaho, ahubwo batangiye gahunda yo gufatira u Rwanda ingamba zigamije kurupyinagaza. U Rwanda narwo rwafashe umwanzuro wo kubasubiza ko rushobora gukomeza kubaho badahari.

U Bubiligi bwari burangaje imbere abakunda u Rwanda urumamo, ni bwo bwasabwe gusubirana ibyo butekereza ko u Rwanda rurambirijeho, nuko umubano w’ubucuti n’ubutwererane w’ibihugu byombi urangirira aho.

Abashinzwe kuvugira Congo bakoze uburyo bwose ngo u Rwanda rutakaze inshuti, rutakaze amasezerano mu bucuruzi mpuzamahanga, mu bukerarugendo n’ibindi, ariko abakorana n’u Rwanda mu mishinga yizwe neza ifite inyungu zibarika barabahakanira, bababwira ko bari mu bucuruzi batari muri Politiki.

Aya makuru yose yaje atwirundaho mu mezi atatu ashize, tuyinjiranye mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni imwe bishwe n’abaturanyi b’abo b’abahezanguni b’abahutu, interahamwe zatojwe ndetse n’ingabo za Leta mu mezi atatu ya Mata, Gicurasi Kamena ndetse n’intangiriro za Nyakanga.

Ku wa mbere w’icyumweru tugiye gutangira, amabendera yose mu Rwanda azarurutswa agezwemo hagati(halfmast), mu gihe igihugu kizaba gitangiye icyumweru cy’icyunamo, kunamira izo nzirakarengane zishwe rubi mu gihugu hose.

Ni ibihe bidakwiye gukinishwa. N’utari uhari, ibigaragara birahagije kugira ngo yumve ubukana bw’iyi Jenoside, maze n’aho yaba adakunda u Rwanda n’Abanyarwanda, byibuze akabaha agahenge.

Abo twibuka, baruhukiye mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu, ndetse byongeye, harimo abo abicanyi bataye mu byobo hirya no hino, maze amakuru y’aho bari barayahisha burundu, bituma imibiri yabo itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

N’aho batanze amakuru, hari abishwe ku buryo n’uwagerageza gushaka imibiri yabo atayibona, nk’abatawe mu nzuzi, imigezi n’ibiyaga.

Abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside, ibihe nk’ibi twinjiyemo by’iminsi ijana itangirwa n’icyumweru cy’icyunamo, usanga bakajije umurego, ahari kugira ngo bagerageze kuyobya abantu.

Uko babikora uko, ni ko baba batoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazi ingorane baciyemo, bakagarukira ku bwa burembe, ubwo RPF Inkotanyi yabohoraga igihugu ku wa 4 Nyakanga 1994.

Ntabwo barokotse kuko abishi babo babishakaga, ahubwo barabatesheje, umugambi wabo ntibawusoza kugera ku ndunduro.

Nyamara ubu, barabizi ko inzozi zo kuwusoza zo zitagihindutse impamo, ahubwo ubu gahunda igezweho ni ugukomeza kuyobya uburari, kugira ngo abantu bakomeze kumva ibyabo, maze ibyo gukurikirana abari muri bo bagize uruhare muri Jenoside bitinde, bazagere aho basaze batagejejwe imbere y’ubutabera.

Ni koko byagiye biba kuri bamwe bagapfa badaciriwe imanza, ariko icyaha cya Jenoside cyo ntigisaza. Uzaba ariho wese, azaryozwa ibyo yakoze, bitinde bitebuke.

Erega n’abashibutse ku bakoze Jenoside, n’aho bo baba batarayibonye, ariko bakaba baragiye mu murongo w’ababyeyi babo, iyo ngengabitekerezo ya Jenoside na yo bazayihanirwa.

Nyamara, dufite ingero z’abana bafite ababyeyi bijanditse muri Jenoside, ariko bo bakitandukanya n’ibi bikorwa byabo, bakaba bakorera u Rwanda nta pfunwe. Uwagenza atyo wese, nta wamuveba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka