Dukwiye kwibuka duharanira kubaka Ubunyarwanda - Minisitiri Fazil

Minisitiri w’Umutekano Sheihk Musa Fazili Harerimana, asanga Abanyarwanda bakwiye kwibuka, baharanira kubaka Ubunyarwanda muri bo banamagana ingengabikerezo ya Jenoside.

Yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 abari abakozi b’icyahoze ari Minisiteri ya MINITRASO kuri ubu ibarizwa muri MINALOC, MININTER na MINFOP yabaye MIFOTRA, bazize Jenoside yakorewe abatutsi, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016.

Ababashije kumenyekana bafitiwe amafoto barasaba ko abamenya abandi bamenyesha izi Minisiteri nabo bakibukwa.
Ababashije kumenyekana bafitiwe amafoto barasaba ko abamenya abandi bamenyesha izi Minisiteri nabo bakibukwa.

Yagize ati “Kibuka kwa nyako ni uguharanira kubaka Ubunyarwanda bwatsikamiwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukanafatira hamwe ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside, twese twibaz uruhare rwa buri wese kugira ngo ibyabaye bizatasubia ukundi.”

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Vincent Munyeshyaka, yavuze ko kuba izi minisiteri ziri kwibuka abari abakozi bazo bagera kuri 25 bishoboka ko atari bo bonyine, asaba abafite amakuru bakwiye gukomeza kuyatanga hakaboneka n’abandi nabo bakajya bibukwa.

Minisitiri muri MIninter Musa Fazil Harerimana.
Minisitiri muri MIninter Musa Fazil Harerimana.

Ati “Iyi mibare y’abantu 25 tumaze imyaka ibiri tuyibonye ariko borashoboka ko Ataribo bonyine akaba ari yo mpamvu dusaba umuntu wese waba ufite amakuru ko yatwegera akatubwira abandi yaba azi.”

Visi Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, yasabye abayobozi ba MINALOC gushyira imbaraga mu kurangiza ibibazo by’abacitse ku icumu batishoboye cyane cyane mu kububakira no gusana amazu.

Abayobozi muri izo Minisiteri bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi muri izo Minisiteri bitabiriye uyu muhango.

Anasaba ko hakurikiranwa ikibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafungiwe icyaha cya Jenoside, kubera akagambane ndetse n’amakosa yagiye akorwa mu gihe cy’inkiko Gacaca.

Abakozi bibutswe kuri uyu mugoroba, barimo 10 bahoze bakorera MITRASO harimo na Minisitiri wayo Ndasingwa Landouard, batandatu bo muri MINAFET n’umunani bo muri MINIFOP.

Umuhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka.
Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka