Dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka dushingiye ku byo dukeneye - Hon. Donatille Mukabalisa
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa, yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko bakwiye gukomeza kwigenera ibyo bashaka bashingiye ku byo bakeneye.
Muri iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwakozwe ruva kuri IPRC Kigali, yahoze ari ETO Kicukiro, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho ngo zibakize abicanyi, guhera tariki 08 Mata, zihitamo kugenda n’intwaro zabo, zibasigira interahamwe zari zibategereje ngo zibice urw’agashinyaguro, hakagwa abarenga 2000.
Ni urugendo rwakozwe berekeza ku rwibutso rwa Nyanza, ahashyizwe indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga 105,000 bahiciwe, nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye bya Kicukiro, harimo abari bamaze kuva muri ETO Kicukiro bagerageza guhunga, bakaza gufatirwa kuri Sonatube aho bakuwe bakajyanwa i Nyanza, bavuga ko babajyanye mu yindi myanda kuko ari ho hajugunywaga imyanda yo muri Kigali.
Ubuhamya bwatanzwe n’abashoboye kurokokera i Nyanza, bwagarutse ku nzira y’umusaraba bagiye bacamo muri ibyo bihe ndetse na mbere yaho, kubera ko batangiye gutotezwa cyera bazira ko ari Abatutsi, nubwo bwaje kuzamba nyuma y’uko indege y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana yari imaze guhanurwa.
Mu ijambo rye, Perezida w’umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa, yavuze ko nta wabura kugaya ubugwari bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitari zifite icyo zibuze ngo zirwane ku bazihungiyeho bazisaba ubutabazi, kubera ko zari zifite uburyo burimo n’ubw’intwaro ziremereye, ariko bakabirengaho bakanga gutanga ubutabazi, ari na ho yahereye avuga ko Abanyarwanda ari bo bakwiye gukomeza kwigenera ibyo bashaka.
Yagize ati “Ni twe dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka, dushingiye ku byo dukeneye. Kamwe k’imuhana kaza imvura ihise, aho kaziye kakaza kajya mu murongo w’ibyo twigeneye nk’Abanyarwanda dushingiye ku byo dukeneye, kugira ngo twiyubakire Igihugu cyacu.”
Yongeraho ati “Isomo twahavanye ndetse rihora rishingirwaho n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, ni uguharanira kwigira, no kwikorera amahitamo hatitawe ku cyo amahanga atekereza cyangwa ashaka, n’uko amahanga atari yo azaza kudukemurira ibibazo byacu, ahubwo ari twe mbere na mbere tugomba kumenya icyo dushaka, amahanga akaza atwunganira.”
Umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyanza witwa Yvonne Mukanubaha, avuga ko benshi mu bari babashorewe ari abo bari baturanye, bagenda bakuramo umuntu bakamwica, ku buryo n’abagejejwe i Nyanza batewemo gerenade.
Ati “Twasanze hari abajandarume n’interahamwe, imbere, iburyo, ibumoso n’inyuma, hanyuma badushyira hagati kuko twari nk’ibihumbi bitatu, batangira gutera za gerenade. Bahise bandasa mu mugongo no ku kibuno nikubita hasi, bateramo gerenade, bakomeza kurasa, jye nikubise hasi ba bantu bose barimo baraswa banguyeho.”
Akomeza agira ati “Abantu bakaboroga, bigeze nka saa tatu abasirikare n’abajandarume baza kugenda, hasigaramo interahamwe zifite ntampongano y’umwanzi, amashoka, imihoro, ziza zitemagura umuntu wese ukivuga, bakajya bahamagara ngo runa na we uracyariho, abo bari bagiye barasa bose bakumva bavuze bakagira ngo ni abandi bantu bakabahamagara ngo baze babarangize, bakabasonga.”
Abarokokeye i Nyanza ndetse n’abandi muri rusange, bishimira ko nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza RPA, bongeye guhobera ubuzima bakaba bakomeje gutwaza gitwari, kandi ko bafite icyizere cy’ejo hazaza heza haba kuri bo ubwabo ndetse no ku mbuto zabashibutseho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|