Dr Bizimana yasobanuye uko Kayibanda yandikiye LONI ayisaba gucamo Igihugu kabiri

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Perezida Kayibanda Gregoire yandikiye Umuryango w’Abibumbye LONI awusaba kugabanyamo igihugu kabiri, igice kimwe kigaturwa n’Abatutsi ikindi Abahutu.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kamena 2021, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi gihangano cya Ruramira mu Karere ka Kayonza.

Mu mwaka wa 2019 nibwo icyuzi cya Ruramira cyagomorowe, hatangira ibikorwa byo gushakishamo imibiri y’Abatutsi bajugunywemo, igikorwa gisozwa habonetsemo imibiri 226.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude ashingiye ku makuru yahawe n’abaharokokeye, ngo icyuzi cya Ruramira cyajugunywemo Abatutsi basaga 3,000.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko Intara ya Kibungo n’iya Kigali Sheferi ya Bumbogo ari zo zagombaga kujyanwamo Abatutsi hashingiwe kuri Politiki ya Parmehutu.

Yavuze ko ari yo mpamvu Abatutsi bakuwe (Deport) ahantu hatandukanye batuzwa i Rukumberi (Kibungo) na Bugesera (Kigali).

Abo bantu ngo bakurwaga ku butaka bwabo no mu mitungo hagamijwe ko aho bajyanywe bahagirira imibereho mibi, igikorwa kiri mu bigize Jenoside mbere y’uko bicwa.

Yavuze ko icengezamatwara n’ingengabitekerezo ya Jenoside byanyuzwaga mu binyamakuru by’ayo mashyaka aho Parmehutu yari ifite icyitwa “Jya mbere” naho APROSOMA ikagira icyitwa “Ijwi rya rubanda rugufi”.

Yatanze urugero ku nimero ya gatatu y’ikinyamakuru Jya mbere yanditswe na Kayibanda Gregoire ubwe ku wa 27 Ugushyingo 1959, ayiha umutwe ugira uti “Niba Abatutsi bakomeje guturana n’Abahutu, bazatsembwa”, aho yari agamije kubikwirakwiza mu baturage kugira ngo Abatutsi batishwe ntibanahunge bitegure kuzava mu byabo bahunga urupfu.

Mu mwaka wa 1960 ngo Kayibanda yanditse indi nyandiko ayohereza mu Umuryango w’Abibumbye avuga ko u Rwanda rukwiye gucibwamo ibice bibiri kimwe kigatuzwamo Abatutsi ikindi Abahutu.

Ati “Kayibanda yanditse inyandiko ayohereza mu Muryango w’Abibumbye avuga y’uko Leta y’u Rwanda ikwiye gucibwamo ibice bibiri hakagira ahatuzwa Abahutu ahandi hagatuzwa Abatutsi, ko Abatutsi bakwiye kujya mu Bugesera ahitwa mu Rukaryi, mu Buganza no muri Kibungo yose muri rusange ndetse no mu Mutara.”

Dr. Bizimana avuga ko ariko yashyizemo akandi kantu k’umwihariko (Exception) aho ngo yavuze ko ngo bitabujijwe ko ababishaka bakomeza gutura mu gace k’ubundi bwoko.

Ibi bitekerezo kandi ngo yanabisohoye mu kinyamakuru cya Parmehutu Jyambere nimero ya gatanu yasohotse muri Mutarama 1960.

Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yanagaragaraga muri Manifesto (Imirongo ngenderwaho ishyaka ryemera) yayo nimero ya kane, aho bavugaga ko icyo Parmehutu iharanira ari ishema rikwiye igihugu cyose rirebera igihugu cya gahutu aho aturuka hose.

Yagize ati “Muri manifesto yabo, icyo Parmehutu iharanira ari ishema rikwiye igihugu cyose rirebera igihugu cya gahutu aho aturuka hose. Bivuze ko mu myumvire ya Kayibanda n’abandi ba Parmehutu bose ntabwo Abatutsi ari abanyarwanda, si abanyagihugu, igihugu si icyabo, igihugu ni icy’Abahutu.”

Dr. Bizimana avuga ko nyuma hakurikiyeho kwimura Abatutsi abo batuye bakajyanwa gutuzwa aho ubutegetsi bwagennye ndetse hatangwa n’amabwiriza ko abatagiye ahagenwe nabo bagomba kwirukanwa.

Ibi ngo byagizwemo n’uruhare na Administrateur w’umubiligi wakoreraga i Nyanza aho yasabye ba shefu na ba sous shefu kwirukana Abatutsi bari bameneshejwe i Gitarama ariko bagahungira i Nyanza no mu Mayaga ndetse ategeka ko n’inka zabo zirukanwa.

Nyuma yo kwirukana Abatutsi mu mitungo yabo hakurikiyeho andi mabwiriza yo guha iyo mitungo yabo Abahutu ndetse n’abacamanza bahabwa amabwiriza ko nta mututsi uzarega ngo atsindire ibye byatanzwe.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Birenga (Umujyi wa Kibungo/Ngoma), ntiginama Juvenal yo kuwa 18 Nzeli 1964, yandikiye Perefe amugezaho raporo ko yamaze gutanga imitungo y’Abatutsi ariko anamugezaho ikibazo cy’amatafari ari ku mazu y’Abatutsi agiye kuyagurisha amafaranga akajya mu mutungo wa Komini.

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije gutangira gusenyera Abatutsi bigaragaza ukuntu Jenoside yateguwe kera.

Iteka rya Perezida ryo mu mwaka 1966, Kayibanda yavuze ko umuntu wese wahunze iyo agarutse adashobora kuregera amasambu yari atuyemo cyangwa yahingaga mugihe ayo masambu yahawe abandi baturage cyangwa ikindi Leta cyangwa ubutegetsi bwa Komini bwayageneye.

Umunyamabanga mukuru wa CNLG avuga ko icyemezo kibuza Abatutsi gusubirana imitungo yabo cyongeye gushimangirwa na Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi nawe abinyujije mu iteka rya Perezida.

Asoma iyo nyandiko, Yagize ati “Ibintu byatawe n’Abatutsi bahunga, biba bitakigira nyirabyo bihinduka inkunga ya Leta. Ibyo bintu bigomba gufatwa bigashyirwa mu maboko ya Komini, ntawishingiye guhunga kwabo kwatewe n’ubwoba cyangwa ibikangisho, abategetsi bariho ubu ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga.”

Habyarimana kandi ngo yongeye kubishimangira mu mwaka wa 1982 aho impunzi z’abanyarwanda zari zirukanywe muri Uganda zirenga 43,000, nyamara akavuga ko abenshi ari Abagande atari Abanyarwanda.

Yavuze ko ngo muri izo mpunzi harimo abanyarwanda 6,000 gusa ashingiye kukuba ngo aribo bagaragazaga ko bagiye gukora, guhaha cyangwa bafite indangamuntu y’u Rwanda.

Dr. Bizimana avuga ko itotezwa ry’Abatutsi ritabaye mu kubambura imitungo gusa no kubabuza kubaho gusa kuko banabujijwe kwiga ndetse n’ubigerageje agasoza amashuri akaba ataremererwaga kubona akazi.

Avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye Perefegitura ya Kibungo ariyo yafunzwemo Abatutsi benshi nyuma y’Umujyi wa Kigali bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi ndetse ngo harimo n’abaguye muri za gereza.

Ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Kabarondo ngo bwagizweho uruhare rukomeye na Col Rwagafirita wari wungije umuyobozi wa Jandarumeri.

Dr. Bizimana avuga ko Jenoside yateguwe kera ndetse hagenda hakorwa n’igererageza hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

La haine ne fait que engendrer de la haine et inversement! Nitubane nk.abavandimwe dukorane business ibindi tubireke ikibazo nabonye abanyafrika ntasomo tuvana mubintu nkibi...

Luc yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Kuronda amoko ni ubugoryi.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhisomeye.

gasana yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Aba bantu bavukanye u rwango rurenze urugero iyo babivuge . usanga abana babo babihindura,ibihimbano.nyamara ali inyandiko banyirubwite biyandikiye nibikorwa bakoze ubwicanyi bamaze . nabo ntibwabasize ahubwo basubiranyemo,ubwabo a bahutu ubwabo bishe a bahutu babanyapoliki bita abi Gitarama Kayibanda wahamagariraga bene wabo kwica abaTutsi ntiyanatinye mwene se wabo we ubwe yishwe naba Hutu apfa arya impapuro nki mbeba,Habyalimana wamaze,abantu balimo abo banyapolitiki,nawe yapfuye yishwe na bene wabo apfa nabi yumva aliko ibi ntasomo,bibaho . kuko uwabaroze.atakarabye

lg yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka