Dore uko gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka26 byagenze mu mahanga mu bihe byo kuguma mu ngo

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, byahuriranye n’ibihe bibi isi irimo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibikorwa byo kwibuka bikorwa abantu bari mu ngo zabo.

Byari bimenyerewe ko Abanyarwanda bari mu mahanga bahurira hamwe kuri za Ambasade cyangwa ahandi hateguwe bagakora igikorwa cyo kwibuka, ariko kuri iyi nshuro ntabwo byashobotse ko abantu bahura, nyamara kwibuka ntabwo byahagaze.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mathilde Mukantabana, yashyize iyi foto kuri Twitter, avuga ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byo u Rwanda ruha agaciro gakomeye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mathilde Mukantabana, yashyize iyi foto kuri Twitter, avuga ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byo u Rwanda ruha agaciro gakomeye

Nko muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Abanyarwanda bahuriye mu kiganiro bifashishije ikoranabuhanga babasha kuganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibi byago u Rwanda rwari rumaze kugira.

Binyuze muri Ambassade, ku murongo wa Internet habaye ikiganiro cy’iminota 45 cyatangiye saa saba z’igicamunsi.

Abanyarwanda bari mu Bushinwa, na bo bakurikiye ikiganiro ku buryo bw’ikoranabuhanga bagezwagaho na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Ambasaderi James Kimonyo.

Muri iki kiganiro, Ambasaderi James Kimonyo yasabye Umuryango Mpuzamahanga ko watanga umusanzu wawo ku kugeza mu nkiko abakoze ibyaha bya Jenoside bakidegembya mu bihugu by’amahanga.

Naho Abanyarwanda baba mu Bufaransa, bavuga ko n’ubwo byari bigoye cyane ariko babashije gushyira indabo ku nzibutso ziri mu Bufaransa zirimo ururi i Strasbourg.

Hatirengagijwe amabwiriza yo gukumira COVID-19, Umuyobozi wa Ibuka Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hari abantu babiri cyangwa batatu bagiye kuri buri rwibutso bashyira indabo kuri uru rwibutso banafata akanya ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Umuryango w’Abanyarwanda uba mu Bubiligi na wo waributse hanakorwa ikiganiro gikomeza abacitse ku icumu bababwira ko u Rwanda rutazongera kugwirwa n’amahano nk’ayo.

Mu masaha ya mugitondo, Abanyarwanda bake bahagarariye umuryango mugari w’Abanyarwanda mu Bubiligi bagiye ku rwibutso bashyiraho indabo banunamira inzirakarengane zazize Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Amandin Rugira yakoresheje ikoranabuhanga atanga ikiganiro ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, azikangurira kubaka u Rwanda no gukomeza abarokotse Jenoside.

Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bo baributse, ariko na byo bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga. Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kurushaho kwiyemeza ko ibyabaye mu Rwanda bitakongera.

Mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo Abanyarwanda benshi, gahunda zo kwibuka zakorewe kuri murandasi abandi bahererekanya ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bakomezanya banafatanya kwibuka muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka