Dore icyo Minisitiri Bamporiki asaba ababyeyi guha abana muri Ndi Umunyarwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bampoliki Edouard, yasabye ababyeyi guha abana babo icyo batahawe, babatoza guhindura amakosa yo mu bihe bibi byaranze igihugu mu myaka yashize.

Minisitiri Bamporiki asaba ababyeyi gutoza abana gukundana no gukunda igihugu
Minisitiri Bamporiki asaba ababyeyi gutoza abana gukundana no gukunda igihugu

Mu kiganiro cyahise kuri Radio Rwanda, muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uwo Muyobozi yatanze ubutumwa bunyuranye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko hari ababyeyi bagitoza abana babo ingengabitekerezo mbi banyuzemo, mu gihe igihugu kiri mu murongo mwiza wo gukosora amakosa yakozwe na Leta zacyuye igihe.

Yagarutse ku babyeyi batifuriza abana babo kubona ibyiza batigeze babona, atanga urugero rw’ababyeyi bacyumva ko bagaburira abana babo ibivuzo kandi ubu ikigezweho ari amata.

Yagize ati “Tukiri abana iwacu, wajyaga kwa Sogokuru wawe benze bakakubwira bati ‘uru rwagwa ni urw’abakuru wowe rwakwica’. Ariko ejo wasubirayo ugasanga hari ibintu by’ibivuzo bashyizemo amazi, bakaguhaho kandi ukanywaho iminsi ikicuma.

Kuba njyewe nararezwe n’ibivuzo, ntabwo byambuza guha umwana wanjye amata kuko ni uwo mu gihe cy’amata, iyo ngiye kumuha amata nkavuga nti, ‘ariko njye bampaga ibivuzo’, ntabwo mpina amaboko ngo muhe ibivuzo abanze yumve uko bimera”.

Bamporiki, yavuze ko abantu babayeho mu ngorane za Jenoside ari abahamya bayo, avuga ko nubwo ari abahamya kuri yo badakwiye kujyana abana babo muri yo, ko ahubwo bashinzwe kuyibabwira bakababwira ibibi byayo.

Ati “Iyo mbonye umwana w’imyaka icyenda, cumi n’umwe, cumi n’ibiri, areba ibintu bizima kuri televiziyo, yiga neza, akina umupira ndavuga nti ‘Wau, uyu mwana iyi myaka azayirenga atarebye ibyo nabonye ku myaka yanjye’, bikantera ishema, bikantera ibyishimo.

Ibyo wanyuzemo ntabwo umwana akeneye kubibona ngo yumve uko isi imera, yabibwirwa kugira ngo nakura azakure aharanira ko nta we ushobora kubona ikintu kibi nk’ibyo se cyangwa sekuru yabonye. Ni cyo dushinzwe”.

Uwo muyobozi yavuze ko ibyo ababyeyi baha abana bigomba gushingira ku bunararibonye bagize, ariko bitabasubiza inyuma.

Bamporiki yavuze ko mu myaka ishize gahunda ya Ndi Umunyarwanda yigishwa, kwari ugufasha abantu bose bari baritiranyije Ubunyarwanda n’ibindi bintu.

Ati “Kuva Ndi Umunyarwanda itangiye, higishijwe gufasha abantu bose bari baritiranyije Ubunyarwanda n’ibindi bintu. Abari barafashe Ubunyarwanda bukajya hasi y’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa.

Abari barafashe Ubunyarwanda bukajya hasi y’ubunyenduga n’ubukiga, abari barafashe Ubunyarwanda bukivanga n’ibindi bintu bitari iby’u Rwanda cyangwa se bitakabaye kuba ari ibijya imbere, barigishijwe kugira ngo babone icyo babwira abana”.

Yavuze ko igikomeye Abanyarwanda bagomba kungukira muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ari ukwifuriza abana babo kubona icyo batabonye ari abana, aho kubasubiza mu buzima bahozemo.

Yatanze kandi urugero rw’abantu bahoze mu bukene, nyuma Imana irabibuka barakira, ariko intekerezo zabo zigahora mu buzima bahozemo muri za 1993 banabishyira mu bana babo.

Agira ati “Hari ubwo njya mu ngo z’abantu batunze, ugasanga umuntu muri 1993 yakoraga akazi kadashobotse ari nka kigingi, cyangwa umutandiboyi w’imodoka, ariko uyu munsi akaba afite amakamyo utabara, noneho ugasanga arahora yibutsa abana iby’amakamyo batazi batanabasha gukora”.

Arongera ati “Abana ushobora kubabwira ngo bino bintu byaramvunnye mwibipfusha ubuza, ariko ntushobora kubabwira ngo bajye hejuru y’amakamyo ngo bumve uko bimera, kandi bataragutegetse kubabyara”.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda kumvisha abana babo ububabare bw’urugendo rwabo babohereje yo, asaba ko babibabwira bagira bati “Twabwiwe ko nta cyo dupfana, ko turi Abahutu n’Abatutsi ko nta cyo dupfana, ko nta cyo duhuriyeho, none twamenye ko Ubunyarwanda bwacu twabupfushije ubusa, none mwe mutangire gutekereza ko muri Abanyarwanda.

Reba uriya muturanye nk’umuvandimwe wawe, kuko muhuje u Rwanda, reba uwo muzafatanya kurwanira iki gihugu ishyaka kuko ni mwe mugihuje. Aho ni ho dusaba abantu gutanga icyo batahawe”.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko impamvu Jenoside yageze ahabi, byaturutse ku bintu by’uruvange biri ahantu habi hose byigishijwe abana, haba mu mashuri haba mu nsengero, haba mu ngo zabo mu babyeyi babo no kwa ba nyirakuru.

Avuga ko kuba mu Rwanda hari bamwe mu rubyiruko rukiri ruzima, ari uko hari ababyeyi bateye intambwe bagira icyo barenga.

Ni ho yahereye asaba abatarumva neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda gutera intambwe bagafasha abana, babaha ibibafasha kubaka igihugu aho kubasubiza inyuma bababwira ibinyuranyije n’Ubunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka