Detutsisation 1959: Ubugambanyi bwo guca Abatutsi mu nzego zose z’igihugu

Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Pereziza w’Igihugu Habyarimana Juvenal ariko amateka agenda agaragaza ibihabanye.

Rwasibo jean Baptiste wari Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu ku Ngoma ya mbere. Photo/Internet
Rwasibo jean Baptiste wari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ku Ngoma ya mbere. Photo/Internet

Mu ijoro rya tariki 6 Mata 1994 indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuriwe i Kanombe ubwo yari avuye muri Tanzania mu biganiro by’amahoro. Nyuma y’amasaha make Abatutsi ba mbere bahise batangira kwicwa hirya no hino mu gihugu.

Abahakanyi ba Jenoside bavuga ko iryo hanurwa ari ryo ryateye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Jenoside mu gihe cy’iminsi ijana yahitanye abarenga miliyoni, aho bahamya ko iyo indenge ya Habyarimana idabanurwa Jenoside yakorewe Abatutsi itari kuba.

Ariko mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, bugaragaza ko Jenoside yateguwe guhera kera, ikageragezwa mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Bemeza ko mu 1994 ari bwo yashyizwe mu bikorwa mu buryo bukabije igamije kurimbura Abatutsi ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, avuga ko ari ingengabitekereza yo Kwanga urunuka Abatutsi yiswe “Detutsisation” yatangiye kera.

Iyi ngengabitekerezo ikaba yarabibwe na Rwasibo Jean baptiste, wari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu mu mwaka wa 1959.

Iyi Ngengabitekerezo Rwasibo yayicishije mu nyandiko yasohoye tariki ya 17 Ugushyingo 1959. Yayise “Pour une durable Pacification du pays” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Icyatuma haboneka amahoro arambye mu Rwanda.”

Iyi nyandiko yayisohoye nyuma y’iminsi mike hatanzwe icyo bitaga agahenge, bagahagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi icyo gihe.

Ni nabwo benshi birukanwaga mi gihugu bagahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda, Burundi na Tanzania.

Muri iyo nyandiko ya Rwasibo yari yanditse mu rurimo rw’igifaransa, yavugaga ko hagomba kujyaho politike ivana Abatutsi mu myanya yose barimo (Detutsiser les institutions de L’etat), bivuga ko bagombaga gukubura Abatutsi mu nzego zose z’igihugu.

Dore bimwe mu byavuzwe na Rwasibo muri iyi Nyandiko

* Rubanda Nyamwinshi b’Abahutu bishimiye kuba barihoreye ku bikomerezwa by’abirasi byabakandamizaga (Abatutsi), ariko bakaba bafite ubwoba ko abo banzi babo nabo bazihorera byanze bikunze kuko bazwiho kurangwa n’urwango rwinshi no guhora basaba ibintu byinshi.

* Kubera iyo mpamvu, Abahutu bararwanya ko impunzi zisubirana uburenganzira ku mitungo yazo.

* Impamvu yateye isubiranamo ry’abaturage tumaze iminsi dufite, n’uko abaturage bari bananiwe kubera ubuyobozi buriho, bakifuza ko bwavaho. Barifuza gukemura kuburyo budasubirwaho, ikibazo cy’umutwaro w’Abatutsi.

Muri iyi Nyandiko Rwasibo anatanga umuti wo gukemura ikibazo cy’Umutwaro w’Abatutsi
Agira ati”

*Mu butegetsi bw’ibwami igihe kirageze cyo kuhavana Abatutsi.

*Mu butegetsi bw’igihugu birihutirwa gushyiraho abategetsi b’inzibacyuho b’Abahutu muri za sous chefferie na cheferie ( Mu Turere no mu Mirenge), bagasimbura Abatutsi bavanyweho, abahunze, cyangwa se abazirukanwa mu minsi iri imbere.

*Mu nkiko zose zo mu gihugu, gushyiramo abacamanza b’Abahutu,

*Nihateganywe uburyo bwo gutuza impunzi no guhyiraho igice gituwe n’Abatutsi, ariko tutabivuze ku mugaragaro ngo tunabishyire mu itegeko. “

Dr Bizimana Jean Damascene mu bushakashatsi yakoze agaragaza ko kuva 1959 umugambi wo kurimbura Abatutsi utahwemye kubaho
Dr Bizimana Jean Damascene mu bushakashatsi yakoze agaragaza ko kuva 1959 umugambi wo kurimbura Abatutsi utahwemye kubaho

Kuri iyi ngingo Dr Bizimana agaragaza ko kuva icyo gihe bateganyaga uduce bagombaga guharira Abatutsi, turimo, Bugesera, Rukumberi, na Bumbogo muri Kigali Ngali, ngo kuko ari ho hari inzuri zasizwe n’Abatutsi bishwe, kugira ngo abo bahimuriwe bazabone aho bororera.

Rwasibo muri iyo nyandiko anavuga ko Nyuma yo kwimurira Abatutsi mu duce tumwe, imitungo bagombaga gusiga aho bavuye yagombaga kugabanywa Abahutu.

Ibi byose byagombaga gushoboka bite

Dr Bizimana avuga ko mu nyandiko ya Rwasibo agaragazamo uburyo uwo mugambi wo kwirukana Abatutsi bagashyirwa mu duce tumwe wagombaga gushyirwa mu bikorwa, burimo kugira bimwe mu bikorwa bikorwa aho bashyizwe bigamije kujijisha amaso y’Ababibona.

Bimwe muri ibi bikorwa Rwasibo avuga muri iyi Nyandiko harimo ko, aho Abatutsi bagombaga kwimurirwa ikintu cya mbere cyagombaga kuhakorerwa ari ukuhashyira inkambi z’impunzi. Uko ngo ni ko Nyamata izo nkambi zagiye zishyirwaho.

Hagombaga kandi gushyirwaho uburyo bwo kujijisha bafasha impunzi bakaziha ibiribwa imiti, n’ibindi.

Aba batutsi bimurwaga bagombaga no kuzoroherezwa uburyo bwo kubona ubutaka n’urwuri, ariko ku rundi ruhande aho birukanywe ubutaka n’imirima byasizwe n’izo mpunzi, bwagombaga gutunganywa, bugacibwamo imihanda, bugashingwa za Sous chefferie (Imirenge), zikazabutuzamo Abahutu.

Ibi bikaba bigaragaza ko urwango Abahutu bangaga Abatutsi rwaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rwabibwe kuva kera, ku buryo abitwaza ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bavuga ko ari yo yateye Jenoside yakorewe Abatutsi nta shingiro bifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Hali abagishyigikira izo ngenga bitekerezo zubugome nkibi byakwerekanwa ugasanga baravuza induru bandika ngo barabavuze,aho kuvuga ko izo nzandiko zitabayeho ali impimbano ngo bigire inzira nyamara zituma nabana bakomoka kuli abo bicanyi babona ibitekerezo byabo kobyabayeho koko kuko inzandiko ni zabo bakabona ububi,bwu rwango bakabona ko babana bigana bakorana basangira baturanye bahakana nabo basekuru base biciye bagacibwa mugihugu bose basangiye,Barakoze bakomeze kujya berekana izo nyandiko naho iyo bivuzwe,gusa abantu bakiri bato bumva ko ibyo bavugwa ho bitabaye

gakuba yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ariko ukuri kuravugwa ahubwo sinzi uko mushaka kumenya ukwariko nenec murahakana ko Abatutsi batanzwe, bagatotezwa kugeza bishwe muri genoside yakorewe Abatutsi 1994?????
Nibyo Uwiziye avuga bigarazaga ko yerengagiza ukuri haruruhande runaka abogamiyemo, gusa ibyo ntibyakuraho ukuri ibyabaye bizavugwa kdi n’amateka yaranditse azanaguma yandikwe. Nibyo bizatuma duhora tuzirikana ubwo bunyamaswa bwakorewe abatutsi bazira uko bavutse kugirango bitazongera ukundi.

Uwimana Victoire yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

ikimbabaza nuko politic ikinwa ,barusahurira munduru bakuzuza
ibifu byabo kubwinyungu zabo ,rubanda bakaharenganira ndavuga
abaturajye,for example sadamu hasseni bamujyeretseho ibisasu
byakirimbuzi barabibonye ,kadaffi ibyo bamureze ikiri true nikihe
inzirakarengane zahatikiriye zingana iki?mujye muva kumaheru ya
politic ,icyo nabwira umuturange wese unkurikira niki,nukora ibyiza
uzabizanga imbere ndetse nabazagukomokaho kdi ninabi nuko.

duharanire kugiraneza

kanani eric yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

ni ukuvuga ko ari urwango rwa kavukire se ko ntari kubyumva neza bivuze ko abahutu bose banga abahutu mbese muri fpr nta muhutu wabagamo batera ese muri Leta ya kayibanda nta mututsi wabagamo kandi numva ko umugore we yari umututsikazi ikindi ngo bazabimure mu ibanga kandi ngo yabyanditse mu nyandiko ubwose byari bikiri ibanga kuki wenda niba barabimuye mutakumva ko byari ukugirango barindirwe umutekano NDUMVA MU RWEGO RWO GUCA AMAZIMWE IYO MUSHYIRA IYO NYANDIKO UKO YAKABAYE (Original ifotoye tukayisomera)kuko Damascene amaze iminsi avuga ibintu bitavugwaho rumwe aho aheruka no kuvuga ko hari abatutsi bakoze jenoside ngo kuko barezwe n’abahutu bakabigisha urwango kugeza ubu sindabyumva azaduhe ingero

uwizeye yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

Abantu baronda ubwoko bose,baba abatutsi cyangwa abahutu,ntabwo bazi imana.Bible yerekana ko abantu bose batazi imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka (2 Abatesaloniki 1:7-9).Nkuko Bible ibivuga,Imana ni urukundo.Abakora ibyo itubuza,baba basuzugura umuremyi wacu.Kuronda amoko,kujya mu ntambara z’isi,gusambana,kwiba,etc...uba wiciriyeho urubanza ko udashaka ubuzima bw’iteka,imana izaha abantu bayumvira.Mu magambo make,ni ukugira ubwenge buke.Nubwo abantu benshi batabizi kandi bitwa abakristu,imana yashyizeho umunsi w’imperuka kugirango izakureho abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu bake bayumvira.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Imigani 2:21,22.Uwo munsi uri hafi.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Ark se uwizeye nicyi cyiri hariya cyitumvikana uravuga ngo babacungira umutekano, kuki se batabikoze bari mu ngo zabo ko nabyo byari gukunda, cg haraho wigeze ubibona gsa uratwengeje

shimwe yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

Byose ni uku bitangira abantu bamwe bafana, abandi bakomera(kuvuza induru) ko bidakwiye, abandi bameze nk’aho bari mu nzozi batazi iyo ibintu bigana, bikarangira imbaga yoretswe. N’ubwo byaba ari byo, bimariye iki abana bari kuvuka ubu ko ibyo babona bihagije? Ibi avuga bikumvikana nk’ukuri, na Mugesera muri 1992 hari abamukomeye amashyi kuko bemeranyaga n’ibyo ari kuvuga. Uzabakiriho ni umwana w’umunyarwanda.

sehene yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka