Depite Umuraza Landrada yagaye abagore bateshutse ku bubyeyi mu gihe cya Jenoside

Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umuraza Landrada, yagaye cyane abagore bateshutse ku bubyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko ashima n’uruhare abagore bakomeje kugira mu kubaka u Rwanda.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku ruhare rw’abagore mu kwibuka no kubaka igihugu kigamije kwigira, mu cyumba cy’inama cya IPRC West (ETO Kibuye), Depite Umuraza T. Landrada yavuze ko ubusanzwe umugore ari umutima w’urugo kandi akaba n’umunyampuhwe, ariko mu gihe cya Jenoside abenshi barahindutse.

Depite Umuraza asanga bibabaje cyane nk’uko yabisobanuye agira ati: “Ntitwirengagije ko hari abagore barenze umurongo, bakiyambura abo babyaye, bagahiga ab’abaturanyi babo, yaba atanagiyeyo agahagarara ku gasozi ati ‘nimurebe no muri kiriya gihuru!’ Ariko burya uwo ntago ari umugore. Kuko iyo aza kuba yarasubije amaso inyuma akibuka inzira ajya acamo kugira ngo abyare atange ubuzima, akibuka impuhwe agirira uwo yabyaye, yari kwibuka no kuzigirira uriya yakomeraga ku gasozi”.

Depite Umuraza yakomeje asobanura ko hari n’abajyaga guhorahoza abatarashiramo umwuka cyangwa aho igitero kimaze kugarika imbaga bagasubira inyuma bajya kubakuramo ibitenge n’imyenda no gusaka amafaranga.

Ati “Ni ukuri iryo ni ishyano ryagwiriye u Rwanda abantu badashobora gusobanura kuko umugore ni umunyampuhwe, ni urengera ubuzima si ubusenya, ni ubungabunga ubuzima, si ubusandaza”.

Depite Umuraza T Landrada mu kiganiro kuri IPRC West (ETO Kibuye).
Depite Umuraza T Landrada mu kiganiro kuri IPRC West (ETO Kibuye).

Nubwo Depite Umuraza T. Landrada yasubije amaso inyuma akibuka uko abagore bateshutse ku bubyeyi mu gihe cya jenoside, yafashe n’akanya ashima uruhare rw’umugore muri iki gihe u Rwanda rurimo kwisana.

Nyuma ya Jenoside umugore yari yaramunzwe n’ibyo byose byamubayeho, yisanga afite uruhurirane rw’ibibazo by’inzitane ariko uyu munsi abagore turabashima kuko ntibaheze iyo ngo bavuge ngo turapfuye turashize birarangiye; nk’uko Depite Umuraza yakomeje abisobanura.

Umugore yabashije kurwana n’ubuzima akaba umugabo akaba umugore, akaba nyirasenge w’abana akaba na se wabo, akaba sekuru akaba byose.

Ikiganiro cya Depite Umuraza cyakurikiwe n’abantu b’ingeri zose kandi ugasanga cyarabagizeho ingaruka nziza kikanabasigira amasomo. Umubyeyi wari umaze gukurikira ikiganiro arabisobanura: “Nkuyemo kwiha agaciro, nkamenya ko umudamu ari umutima w’urugo ari nawe shingiro rya byose mu rugo. Ababitezutseho ndabagaya cyane kuko umubyeyi ni ugira impuhwe”.

Twanaganiriye n’umugabo wari witabiriye ibiganiro nawe asubiza agira ati: “Ikiganiro cyanshimishije cyane kubera ko, uzarebe burya nko mu rugo iyo umugore atameze neza usanga n’urugo rutameze neza. Iyo umugore afite inama nzima urugo rutera imbere. Ariko iyo byapfiriye ku mugore biba ari ibibazo, ariko burya babwira umugore n’umugabo akumviraho kuko ni ubwuzuzanye”.

Nyuma y’ikiganiro yari amaze gutanga, Depite Umuraza T. Landrada yatanze akanya abantu batanga ibitekerezo ku ruhare rw’umugore mu iterambere, n’uko Abanyarwanda barushaho gushyigikirana kugira ngo buri wese akomeze agire uruhare rwe mu kubaka igihugu kigamije kwigira nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 19 ibiteganya.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka