Depite Kalisa aramagana abashinja ingabo zabohoye igihugu

Depite Kalisa Evariste avuga ko hari Abanyarwanda bashobora kubana bishishanya niba bahaye agaciro abashinja ibinyoma ingabo zabohoye igihugu bagamije gusibanganya cyangwa kuyobya amateka.

Depite Kalisa asaba Abanyarwanda kwamagana abagoreka amateka
Depite Kalisa asaba Abanyarwanda kwamagana abagoreka amateka

Depite Kalisa yabimenyesheje abakozi ba Sosiyete ikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi "Rwanda Mountain Tea", hamwe na n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri peterori SP na Petrocom, bibutse abari abakozi babyo kuri uyu wa kabiri.

Uyu mudepite avuga ko yabonye kandi yumvise Jenoside itegurwa kuva mu mwaka w’1927 ubwo hashyirwagaho ibuku yarimo amoko, “kugeza muri iki gihe cy’ingengabitekerezo yayo”.

Nk’Umunyarwanda wavukiye mu Rwanda (muri 1955), agakurira mu Rwanda ku ngoma ashinja gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aramagana ibirego bijya gushinjwa ingabo zikwiye kuba gushimirwa kubera ko zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside.

Depite Kalisa agira ati "Iyo bavuga ngo hari n’Abahutu bapfuye, ’please’, Jenoside ikorwa na Leta kandi buri gihe ikorwa mu ntambara".

"Interahamwe yagendaga ivuza ingoma, ishyushyaaa…nka ba Kantano bavugaga kuri RTLM. Ubwo uwo iyo ahura n’umusirikare akamurasa, ubwo wari kuvuga ko umwana wawe nawe yazize Jenoside!”

"Uvuga ko habaye jenoside ebyiri muri iki gihugu, akabyandika ari mu Bufaransa, hanyuma nawe hano wabibona ukicecekera, abantu bagira ngo ibyo uwo muntu yavuze nibyo"

Depite Kalisa asaba izi sosiyete zihagarariye ibihumbi by’abaturage biganjemo abahinzi n’abasoromyi b’icyayi, kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa ‘Rwanda Mountain Tea’, Kabeja Alain avuga ko barimo kwibuka abakozi 20 bahoze bakorera umushoramari Gatera Egide kuri ubu ukoresha Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 mu nganda n’imirima by’icyayi.

Kabeja avuga ko aba baturage bose hamwe n’abashoramari bakorana na ‘Rwanda Mountain Tea’ bakomeje kuganirizwa ku buryo bakwirinda amacakubiri, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushoramari Gatera Egide
Umushoramari Gatera Egide

Umushoramari Gatera uvuga ko yatangiye ubucuruzi arangije amashuri abanza gusa bitewe n’ivangura ngo yakorewe ku ngoma ya Habyarimana, asaba abacuruzi bakorera muri Leta iriho kutagira urwitwazo na ruto rwababuza kwiteza imbere.

Ati “Uyu munsi turi mu gihugu cyiza buri wese yishimiye, ababona ducuruza tukunguka ntabwo ari ko byari bimeze kera, ubu turabikora bigakunda kubera ko dufite ubuyobozi bwiza n’igihugu kitavangura”.

Asaba urubyiruko kumwigiraho bagakora ndetse bakarinda igihugu gusubira inyuma mu ntambara no mu bukene.

Uwamariya Odette ukorera iyi Sosiyete iteza imbere icyayi mu Rwanda, avuga ko kubona imirimo ari benshi biri mu byafashije urubyiruko kwirinda amacakubiri kuko ngo nta mwanya baba bakibona wo kuvuga no gukora amakosa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakubahwa Honorable, Sinkuzi ariko biragaragara ko igihe cyose tuzaba dufite abantu bakuru nkamwe muzi amateka mabi igihugu cyacu cyahuye nayo, mukaba ari namwe mwakagombye kuba muvugisha ukuri ku byabaye mu Rwanda rwacu ariko ntimubikore muzakomeza kubiba inzangano mu bana b’uRwanda kandi Imana izabibabaza. Iyumvire ukuntu uhagarara wemye ukavuga ngo nta muntu n’umwe wishwe n’izari ingabo za RPA ku bushake! Wenda wari kugorora ugasobanura neza nk’umuntu uti hari bamwe muri zo bumvaga bene wabo bicwa nabo bagera ahari abahutu bakabica da! Ariko ntiwihandagaze ngo ubeshye ngo uwapfuye yahuraga n’isasu par accident, Non, Non et Non!!! Abantu bakuru mugerageze kuvugisha ukuri niko kuzatubatura?!!!! Ubu nkubwiye ngo ubaze Afande Musitu, kamali Karegesa Ignacius, ... bakubwira ko abantu benshi biciwe iByumba bishwe hari intambara ihari!? Ubu se ababo bo wumva ko babayeho barabyibagiwe cyangwa baracecetse tout simplement!!!! Abantu bakuru mutureke mutazatuma uRwanda rwongera kugwa mu kaga kandi rwari rumaze gutoha?!!

Andre Kagwa yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Tekereza nawe kwica ibiremwa by’Imana birenze 1 million.Iyo baticwa,ubu Rwanda iba ituwe na millions nka 15 nibuze,aho kuba 12 millions.Gusa tujye tumenya ko Kwicana uko byaba bimeze kose,ni icyaha.Waba umuhutu cyangwa umututsi wicana,ntaho muba mutandukaniye imbere y’Imana.Mwese muba muli abicanyi.Tujye twibuka ko abantu twaremwe mu ishusho y’Imana kandi nta numwe Imana yahaye uruhushya rwo kwica.Dukurikije uko bible ivuga,"Imana yonyine" niyo ifite uburenganzira bwo kwica abanyabyaha no guhorera abahohotewe.Yaravuze ngo:"Guhora ni ukwanjye gusa".Byanditse muli bibiliya.Ibi byanditse nk’umuntu wacitse kw’icumu.

rwagacondo Isaiah yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka