Darfur: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’andi mahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’abibumbye ziri i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, igikorwa cyabereye mu Mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir tariki ya 7 Mata 2015.
Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, (Chargé d’Affaires) Shyaka Ismail Kajugiro, wari uhagarariye umuryango mugari w’abanyarwanda, yabwiye abari bari aho ko Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byari byoroshye ko ihagarikwa.
Yavuze ati “Umuryango w’Abibumbye wananiwe guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi kandi wari ufite amakuru yose ashoboka ku byari birimo gutegurwa mu buryo bwari busobanutse rwose”.
Yakomeje avuga ko Jenoside yari yarateguwe neza cyane n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe nk’uko amateka abigaragaza.
Yagize ati “Jenoside yakozwe na Leta, Ingabo z’u Rwanda n’abaturage bari bashyigikiye uwo mugambi”.

Yasoje avuga ko Jenoside igira ibice byinshi, iki kikaba ari igihe cy’uko abakoze Jenoside kw’Isi hose baba bageze mu gihe cyo kuyihakana, kuko ari icyaha cy’indengakamere biba bitoroshye ngo abayikoze babyemere.
Avuga ko ubu ari abanyapolitki, abanyabwenge n’ibitangazamakuru bikomeye bashyigikiye Interahamwe bari inyuma y’iki gikorwa cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Maj. Gen. Balla Keita, umuyobozi wungirije w’Ingabo zikorera i Darfur wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa UNAMID, yashimiye abanyarwanda kubw’ubufatanye n’ishyaka bagize byo guhaguruka bakubaka igihugu cyabo cyari cyarashenywe n’abayobozi babi bari bayoboye icyo gihe.
Yagize ati “Uyu munsi Isi irimo kwibuka abanyarwanda bazize akarengane, bazize uko basa atari bo biremye kandi tukanakomeza abo bose barokotse Jenoside tubabwira ko atari ighe cyo guheranwa n’amateka”.
Yakomeje agira ati “Ibi ntibikwiye kuzongera kubaho ukundi mu mateka y’Isi ni amarorerwa”.

Maj. Gen. Keita yanashimiye kandi ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda kubwa gahunda nziza n’ingamba zo kunga abanyarwanda, ashimira n’abacirokotse Jenoside kubw’igikorwa cyiza cyo kubabarira ababagiriye nabi.
Yaboneyeho no gusaba ingabo zose zari ziraho ziri mu butumwa bw’amahoro kwita ku kazi bakora ko kubungabunga amahoro.
Yagize ati “Bavandimwe iri ni isomo dukwiye gukura hano, tukigira kuri ibi byabaye mu Rwanda kugira ngo bitume turushaho kwita ku kazi ko kurinda abaturage, tubarinda kwicwa aka kageni aho dukorera hose”.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, byabimburiwe n’urugendo rw’ibirometro bitatu bava mu kigo cy’aho abanyarwanda baba berekeza ku biro bikuru bya UNAMID muri El Fashir.
Muri uwo muhango harimo abakozi b’Umuryango w’abibumbye n’andi mahanga menshi akorera muri Darfur.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|