CNLG yongeye kunenga ingabo z’Amahanga zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside(CNLG) ivuga ko abasirikare b’Ababiligi bari bakuriwe na Gen Romeo Dallaire (w’Umunya-Canada) ari bo bakwiye kubazwa iby’iyicwa ry’Abatutsi muri ETO Kicukiro.
Itangazo CNLG yasohoye ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2020 rivuga ko Abatutsi babarirwaga mu bihumbi bari bahungiye ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda(MINUAR), basigaye mu menyo ya rubamba(Interahamwe n’abari abasirikare ba Leta).
Ku itariki ya 11 Mata 1994 nibwo izo ngabo za MINUAR zari zikambitse mu cyari ETO Kicukiro (ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro), zahagurutse zisubira iwabo mu Bubiligi zitereranye ibihumbi by’Abatutsi bari bazihungiyeho.
CNLG igira iti “Ingabo z’Ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari na we wari wungirije Gen Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR”
CNLG mu itangazo ryayo igakomeza igira iti “Abo ni bo bakwiye kubazwa mbere y’abandi iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri ETO”.
Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko nyuma yo guhaguruka kw’ingabo za MINUAR muri ETO, uwitwaga Col Rusatira Leonidas wari mu ngabo za Leta icyo gihe (Ex-FAR), ngo yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bababuza guhungira kuri Stade Amahoro na CND (ahari ingabo z’Inkotanyi).
EX-FAR ifatanyije n’Interahamwe, ngo bashoreye Abatutsi guhera ahitwa kuri Sonatubes bagenda babica umugenda kugera i Nyanza ya Kicukiro, ahubatswe urwibutso rwa Jenoside.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu kiganiro yatanze kuri televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ijya kuba, Umuryango w’Abibumbye(UN) ngo wari waraburiwe kuva na mbere yaho.
Minisitiri Busingye avuga ko UN yari ifite ibimenyetso simusiga ko hazaba Jenoside cyangwa kurimbura imbaga y’abantu benshi, ishingiye ku ntwaro zari zimaze kugurwa ndetse n’inyandiko zinyuranye.
Yagize ati “Biragaragara ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukumira cyangwa guhagarika Jenoside igihe yari itangiye”.
Busingye akomeza asobanura ko kuba Ingabo za MINUAR zaratereranye Abatutsi bicwaga bari bazihungiyeho, ari ugutsindwa gukomeye k’Umuryango w’Abibumbye, nyamara ngo byari mu bubasha bwawo kongerera igihe n’ibikoresho izo ngabo.
Avuga ko kandi byatwaye igihe (kugera mu kwezi kwa Nyakanga 1994), kugira ngo ibihugu bigize UN bigere ku kwemeranya ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.
Komisiyo yo kurwanya Jenoside ikomeza ivuga ko umunsi ibihumbi by’Abatutsi byicirwaga mu mihanda n’ibihuru bya Kicukiro, hari indi mbaga y’abicirwaga hirya no hino mu nsengero zo mu turere twa Gatsibo(Kiziguro), Rusizi ahahoze ari muri Cyangugu, hamwe na Kayonza mu Murenge wa Mukarange.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|