CNLG yanenze abana bakomeje kwizirika ku Ngengabitekerezo y’ababyeyi babo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka.

CNLG igaya abana banze kwitandukanya n'ingengabitekerezo z'ababyeyi babo
CNLG igaya abana banze kwitandukanya n’ingengabitekerezo z’ababyeyi babo

Dr. Bizimana yabitangarije i Kabgayi mu Karere ka Muhanga ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Diyosezi ya Kabgayi.

Dr Bizimana avuga ko abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside baza ku isonga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze imiryango ikomeje kubiba urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibyo ngo byatewe n’uko abo bana bakomeje kubana n’ababyeyi babo mu buhungiro kandi bagakomeza kwigishwa ivangura n’urwango kandi bivuze ko n’abazabakomokaho ariko bazaba bameze.

Agira ati, “Reba nk’amagambo Ingabire Victoire yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ubwo yatahukaga, akavuga ko urwo Rwibutso rugaragaza igihande kimwe cya Jenoside yakorewe Abatutsi atabona aho Abahutu bo baherereye kandi na bo barapfuye”.

“Iyo Jenoside yakorewe Abahutu yateguwe na nde? Yakozwe nande? Yahagaritswe nande? ibyo ni ibyo Ingabire yatojwe na Nyina ubu yakatiwe n’inkiko kuko yakoze Jenoside”.

Uwera agaragaza ko urugamba rwo guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside rugikomeje
Uwera agaragaza ko urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside rugikomeje

Dr. Jean Damascene Bizimana agaragaza ko ikibazo cy’abana atari bo bakiteye kuko bakirazwe n’ababyeyi babo bagakura batozwa urwango n’ubu bakaba badashaka kurwigobotora.

Agira ati, “Hari kandi abana bashinze umuryango witwa JAMBO barimo Abuzukuru ba Mbonyumutwa wigeze kuba Perezida wa Repuburika, n’umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu cyari Gisenyi 1990-1993”.

Ndetse n’umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Superefegitura ya Gisagara na we ashyigikiye izo ngengabitekerezo za ba Se”

Aho ni naho ahera asaba ababyeyi b’uyu munsi bashaka kubaka igihugu, kurerera abana mu muco wo kurwanya urwango n’amacakubiri kuko ingaruka zigera kuri bo zigasenya aho kubaka.

Agira ati, “Amasomo dukuramo uyu munsi twibuka aba twagize amahirwe yo kubona, ni ugushyigikira ubuyobozi bwiza dufite burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuko iyo Inkotanyi zitaza kari kuba karabaye”.

“Icya kabiri babyeyi ndabasabye murabyara twese turabyara, murere abana banyu mubarinda urwango, kuko ni bo rwokama rukabagwa nabi”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga avuga ko Ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragaza
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga avuga ko Ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragaza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Dr Uwera Claudine avuga ko kuba Jenoside yarahagaritswe kandi igihugu kikaba gikomeje kwiyubaka ari urugero rw’icyizere cy’ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.

Cyakora ngo urugamba rwo gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside rwo ntirukwiye guhagarara.

Tariki ya 02 kamena 1994 ni bwo izahoze ari ingabo za RPA zatabaye Abatutsi bagera ku bihumbi 15 bari barahungiye i Kabgayi baturutse mu mpande zose z’igihugu.

Iyi tariki kandi ni yo yemejwe kujya bibukiraho Abatutsi basaga ibihumbi 30 bahaguye kuko imibare y’agateganyo igaragaza ko hari harahungiye ibihumbi bigera muri 50.

Kuri iyi tariki hanibukwa abakurwaga aha i Kabgayi bakajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo batwawe mu mabisi, ndetse n’abagiye kwicirwa muri Ngororero ahitwaga ku Ngoro ya Muvoma.

Kabgayi banashyinguye imibiri 17 yabonetse
Kabgayi banashyinguye imibiri 17 yabonetse
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umwana adafashe ingengabitekerezo y’iwabo muragirango afate iya hehe ? Iy’abaturanyi ?

Kana yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka