CNLG izafatanya n’uturere kwandika ku mateka ya Jenoside

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yemereye uturere ubufatanye mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Uwamaliya ashyira indabo ku rwibutso.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya ashyira indabo ku rwibutso.

Kuri uyu wa kane tariki 2 Kamena 2016, nibwo umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CNLG Gasanabo Jean hibukwaga, yabitangaje, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Yagize ati “Mwandike amateka, mushake umuntu uyandika, dufatanye amateka ya hano yandikwe, ni bande biciwe aha, bishwe na ba nde, gute?”

Gasanabo yavuze ko kwandika amateka ya Jenoside ari umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano ihuza abayobozi bose b’igihugu ikayoborwa na Perezida wa Repuburika iherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.

Gasanabo avuga ko CNLG yamaze kwandikira uturere idusaba gushaka abantu b'inzobere mu kwandika ibitabo kugira ngo batangire kwandika amateka ya Jenoside.
Gasanabo avuga ko CNLG yamaze kwandikira uturere idusaba gushaka abantu b’inzobere mu kwandika ibitabo kugira ngo batangire kwandika amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice, ni we wari wasabye CNLG gufasha aka karere gutanga umurongo ngenderwaho mu kwandika no kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga amateka y’ibyabereye i Kabgayi.

Ati, “Nagira ngo nsabe CNLG bazadufashe batange umurongo ngenderwaho kugira ngo aya mateka yacu yandikwe abikwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ejo tutazagenda dusaza amateka yacu akazimira n’abana ntibayamenye.”

Uwo mwanzuro ugateganya ko Minisiteri, Ibigo bya Leta, Ibigo byigenga, Uturere, n’Amadini byose bigomba kwandika amateka ya Jenoside, kandi ko CNLG yamaze gutanga umurongo ngenderwaho uzifashishwa mu kuyandika.

Abantu benshi bari bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 22 abatusti biciwe i Kabagayi.
Abantu benshi bari bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 22 abatusti biciwe i Kabagayi.

CNLG itangaza ko kuva umwaka ushize, hatangiye gahunda yo gufata ubuhamya mu majwi, bukabikwa ahantu ku buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho kandi ko hashyizweho umukozi umwe muri buri turere tubiri ubishinzwe kandi ko bizakomeza gukorwa neza.

Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri 10880 ariko hari n’indi mibiri itaraboneka kuko hari amakuru avuga ko hari harahungiye abatutsi basaga ibihumbi 40.

Tariki 02 Kamena ni bwo izahoze ari ingabo za PFR inkotanyi zabohozaga abatusti bari basigaye bataricwa i Kabgayi ari nayo mpamvu bahisemo kwibuka by’umwihariko kuri iyi tariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka