CNLG irakoresha ikoranabuhanga mu gusakaza ibitabo bivuga kuri Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, iratangaza ko irimo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ibitabo byandikwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigere ku Banyarwanda benshi bashoboka.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yabitangaje ku wa 10 Mutarama 2019, ubwo hamurikwaga ibitabo bikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ndetse no ku buhamya bwatanzwe mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 22 na 23, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubu bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, bukubiye mu gitabo cyiswe :”Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri”, bugaragaza ibimenyetso byinshi bitari byarashyizwe ahagaragara bigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Muri byo harimo nk’inama uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yakoreshereje kuri sitade ya Ruhengeri tariki ya 15 Gashyantare 1992, akavuga ko agiye kwambika interahamwe zikazamanuka ziberewe, ikimenyetso cy’uko Jenoside yari yarateguwe mbere.

Mu gukora ubu bushakashatsi, hifashishijwe inyandiko zitandukanye zavuye ahahoze hakorera inzego z’ubuyobozi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Habajijwe kandi abatangabuhamya batandukanye babaye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ari bo NIKUZE Donatien na MAFEZA Faustin buyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro kuri Jenoside, Dr. Jean Damascène Gasanabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko ubu bushakashatsi bukorwa ari ingirakamaro, kuko bukubiyemo ibimenyetso bituma abantu b’ingeri zose bamenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Dr. Bizimana ariko avuga ko ibyo bitabo byandikwa bitarabasha kugera neza ku bantu benshi, ari na yo mpamvu komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG ikora ibishoboka byose ngo bikwirakwizwe henshi.

Ati” Icya mbere dukoresha ni ikoranabuhanga, kuko ibi bitabo byose biri ku rubuga rwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, abantu bashobora kubihasanga bakabisoma, bakaba banabishyira n’ahandi hose.

Yongeraho ati ”Twifuza ko byagera ku bantu benshi bashoboka, uburyo bwose bw’ikoranabuhanga bushoboka bwafasha abantu kubona amakuru turabushyigikiye, tuzanakomeza kubwifashisha”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Komisiyo yo kurwanya Jenoside ifata n’umwanya wo kuzenguruka mu bigo by’amashuri, igasobanurira abanyeshuri ibikubiye muri ubwo bushakashatsi, kugira ngo n’abakiri bato babashe kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ”Abanyarwanda 68% ni abantu bafite munsi y’imyaka 30. Ni yo mpamvu n’urubyiruko twarutekerejeho, dufata umwanya munini wo kujya gutanga ibiganiro mu mashuri, tukabashyira ibi bitabo, tukabasobanurira na bo bakabaza ibibazo kugirango basobanukirwe, ndetse banafate ingamba zo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Mafeza Faustin, umushakashatsi muri CNLG ari na we wakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, avuga ko muri ako gace Abatutsi benshi bishwe mbere y’1994.

Ati”Mu kwezi kwa mbere 1991, nyuma y’aho FPR Inkotanyi ifunguye imfungwa zari muri gereza ya Ruhengeri, Abatutsi barishwe muri komini Kinigi, Nkuri, Mukingo, n’ahandi, kandi aho hose bigizwemo uruhare n’abari ba Burugumesitiri b’ayo makomini,hamwe n’inzego za gisirikare.”

Mafeza yongeraho ko ubu bushakashatsi bufasha kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abenshi bavuga ko Jenoside itateguwe.

CNLG ivuga ko ubu yamaze kurangiza ibitabo bibiri bikubiyemo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri, ndetse ikaba yitegura no kumurika igitabo ku cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Mu mpera z’uyu mwaka kandi hazanamurikwa ibitabo ku zahoze ari Perefegitura za Butare, Gitarama, Gikongoro na Cyangugu.

Kugeza ubu, Komisiyo yo kurwanya Jenoside ifite ibitabo bine, byamaze gusohoka bikaba biri no ku rubuga rwayo, byose bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubasuhuza ndi umunyeshuri mba muri AERG URUGERO; ikigo:ni apade . igitekerezo cyanjye nuko nkatwe abanyeshuri dukeneye kumenya byinshi ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu rwanda kuko twebwe ubwacu ntabwo tubatubizineza hagati yacu rero harigihe tubeshyanya .ndabasaba cyane cyane nkama AERG mu rwanda . ndabasababako mwaduha ibyo bitabo cyangwa mukaza mukatuganiriza cyane kugirango twe rubyiruko tureke kugoreka amateka tutabizi . ubufasha bwanyu burakenewe murakoze ndi umwana wo muri AERG URUGERO. ubufasha bwanyu burakenewe.

niyomwungeri raissa yanditse ku itariki ya: 15-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka