Chorale de Kigali yatakaje abaririmbyi 23 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Chorale de Kigali imenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu idini gatulika, yibutse abahoze ari abaririmbyi bayo bagera kuri 23 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu umubare w'abaririmbyi bishwe ni 23 nubwo hari abandi bataramenyekana amazina.
Kugeza ubu umubare w’abaririmbyi bishwe ni 23 nubwo hari abandi bataramenyekana amazina.

Iki akaba ari kimwe mu bikorwa ngarukamwaka iyi chorali ikora mu mezi atatu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24, cyabimburiwe n’igitambo cya misa, ariko cyane cyane bibuka bamwe muri bagenzi babo bagera kuri 23 bishwe urwagashinyaguro.

Umuyobozi w’iyi chorale Dr. Albert Nzayisenga, yatangaje ko nabo bafite bagenzi babo baburiye ubuzima muri jenoside bityo ariyo mpamvu babageneye igihe cyo kubibuka mu buryo bwihariye.

Yagize ati «Tuzi neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze ku bantu benshi cyane, natwe nk’umuryango wa Chorale de kigali watakaje abantu bari bawufitiye akamaro harimo n’abawushinze, ku buryo uyu munsi twifatanije n’Abanyarwanda bose ariko by’umwihariko bagenzi bacu. »

Yongeyeho ko mu rwego rwo gushyigikira abasigaye, kugira ngo babagarurire icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza babaremera ndetse bagasura n’inzibutso kugira ngo biyibutse amwe mu mateka mabi yaranze jenoside.

Yagize ati «Twibuka buri wa gatanu wa nyuma wa Gicurasi, buri mwaka turemera inshike n’imfubyi zikomoka ku bahoze ari abo mu miryango ya bagenzi bacu. Dusura n’inzibutso kugira ngo twiyibutse amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi twagiye Gisozi, i Ntarama, ikindi ni uko twihanganisha Abanyarwanda nk’abana b’Imana tukibuka twiyubaka. »

kwibuka abaririmbyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe n'igitambo cya Misa
kwibuka abaririmbyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi byatangijwe n’igitambo cya Misa

Hagati aho ariko Chorali de Kigali irasaba uwaba yarabuze uwe waririmbaga muri iyi chorali mu gihe cya jenoside kumuvuga kuko hari amazina badafite y’abishwe.

Kugeza ubu iyi korali ikaba imaze imyaka irenga 50 ibayeho, igizwe n’abaririmbyi babarirwa mu 100.

Abo mu miryango n'inshuti z'abazize jenoside na bo bari bitabiriye icyo gikorwa
Abo mu miryango n’inshuti z’abazize jenoside na bo bari bitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibabaje nuko abo baririmbyi 23 bishwe n’abagaturika bagenzi babo.Nubwo Gatulika iririmba mu Misa ngo "Kiliziya ni imwe itunganye Gatulika",usanga ahubwo Gatulika iri mu madini yitwara nabi cyane.Ndatanga nibuze ingero 2 zerekana ko Gatulika idatunganye nkuko baririmba.Muli 1994,abayobozi b’u Rwanda hafi ya bose,bali abagatulika.Nyamara hafi ya bose bashinjwa Genocide.Iyo Gatolika iza kuba Idini itunganye,nta Genocide yali kuba mu Rwanda,kuko abayobozi bose bali abagatulika,nibuze 95%.
Urundi rugero rwiza,ejobundi Abasenyeri bose 34 bo mu gihugu cya CHILI,bose bareguye (to resign)kubera gushinjwa ubusambanyi.Benshi muzi ibihumbi byinshi by’Abapadiri bo muli Amerika bashinjwa Pedophilie.Ibi byerekana ko Kiliziya Gatulika idatunganye,ahubwo iri mu madini imana itemera yitwa Babuloni Ikomeye.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Ibyo uvuga hari ibyo twemeranywaho, muri Kiliziya harimo abanyabyaha kandi bazahoramo, kimwe n’ahandi hose. Ndumva ushingira ku biririmbwa mu misa ko " Kiliziya ari imwe itunganye". Kiliziya rero buriya igisobanuro cyayo si Abayoboke bayo gusa.

Reka nkwibutse n’akandi kantu kerekana ko na Kiliziya izi neza ko irimo abanyabyaha: mu ntangiriro ya Misa urimo ushingiraho utunga agatoki iyo Kiliziza, tugira tuti: "NEMEREYE IMBERE Y’IMANA ISHOBORA BYOSE, N’IMBERE YANYU BAVANDIMWE, KO NACUMUYE RWOSE, MU BYO NAKOZE, MU BYO NAVUZE NO MU BYO NIRENGAGIJE GUTUNGANYA, KOKO NARACUMUYE RWOSE.....

KL yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka