Cardinal Giuseppe Bertelo yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi- Sen Rutaremara
Senateri Tito Rutaremara avuga ko cardinal Giuseppe Bertello wari intumwa ya Papa mu Rwanda yahaye umugisha imihoro yatemye abanyarwanda atabizi.

Cardinal Giuseppe Bertello usigaye ari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko ya Leta ya Vatican, yoherejwe mu Rwanda kuwa 12 Mutarama 1991 nk’intumwa ya Papa mu Rwanda icyo gihe yari Musenyeri.
Senateri Tito Rutaremara avuga ko uwo musenyeri yamwibwiriye ubwe ko yahaye umugisha imihoro yatemye Abatutsi atabizi.
Ati " Yahamagawe i Kabgayi, i Byumba n’ahandi abwirwa ko hari impano Papa yoherereje u Rwanda igomba guhabwa umugisha nawe akagenda akabikora."
Tito yemeza ngo ibyo byose Giuseppe yabikoraga aziko ari inkunga koko ivuye i Vatican atazi ko ari imihoro yo kwica Abatutsi.

Cardinal Giuseppe ngo yaje kwirukanwa mu Rwanda n’interahamwe Jenoside igitangira kugira ngo adakomeza kuvuga ubwicanyi kuko na mbere ngo yajyaga atanga izo raporo.
Kubivuga kwe ngo byatumye Radio Vatican ari yo ya mbere yatangaje ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

Ohereza igitekerezo
|
Ntibyumvikana uko intumwa ya PAPA yaha umugisha ibyo itazi. Ubwose VATICANI yarikoreza ubutumwa mu RWANDA intumwa yayo itabuzi kugeza ubwo igiye kubuha umugisha itarabumenya? Uwanditse iyi nkuru ashobora kuba atumvise neza ibyo SENATERI yavuze.
uretseko nyine ari ikiganiro; Ariko ubundi ntago byaba bisobanutse uburyo inkunga iva kwa papa ikagera ikabgayi atayizi Kdi ariwe umuhagarariye Kdi ntago yaha umugisha ibintu atazi. it doesn’t make a sense.
Nti wavuga ko atari abizi ntiwaha umugisha icyo utazi ubwose biba ho ?
Sibyo pe. nonese ko yari intumwa ya Papa mu Rwanda, ni gute ubutumwa buturutse Vatican bwanyuze kubandi ntibumuhereho kandi ariwe ntumwa ya Papa????Akajya guha umugisha ibyo atarebye? ibi wabibeshya umwana muto.
ibyo nibaza kwari gushyaka gucyafuza eclezia catholica koyagize uruhari muri rusange ariko uko nabyumvise harabapadiri nabo bishe ariko ntaho numvise ko batumwe na kiriziya kwica nishitani yabakoreyemo ubwabo bakora amahano biyobagiza icobayorewe judo numva buri muntu yabazwa ibyo yakoze ariko kiriziya ntabwo yagize uruhare muri jenocide
Nanjye nibyo nari ngiye kuvuga.