Bwa mbere Mwendo ibonye ikimenyetso cya Jenoside

Ikimenyetso cy’amateka cyanditseho amazina asaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango kimaze kuzura, kikaba kizatuma abatuye uyu Murenge babasha kuhibukira ababo.

Ikimenyetso cyuzuye i Mwendo handitseho amazina y'Abatutsi bahakomoka bazize Jenoside
Ikimenyetso cyuzuye i Mwendo handitseho amazina y’Abatutsi bahakomoka bazize Jenoside

Iki kimenyetso cyuzuye mu gihe ubusanzwe muri uyu Murenge nta Rwibutso cyangwa Imva rusange y’abazize Jenoside byahabaga kuko Imibiri yabonetse igiye ishyinguye hirya no hino mu Nzibutso zikikije Mwendo.

Umurenge wa Mwendo uhuza ibice byahoze ari ibya Komini Mukingi, bivuze ko Imibiri y’Abatutsi yo muri ibyo bice ishyinguye mu Rwibutso rwa Byimana mu Karere Ruhango, mu gihe imibiri yo mu bice byahoze ari ibya Komini Mushubati yo ishyinguye mu Rwibutso rwa Nyarusange ubu ni mu Karere ka Muhanga.

Kutagira aho kwibukira byatumaga abaturage n’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagana kuri izo Nzibutso zo hirya no hino, by’umwihariko bakanajya kwibukira ku Mugezi wa Kiryango mu rwego rwo guha icyubahiro Abanyamwendo bazize Jenoside bajugunywe muri uwo mugezi.

Ibyo byatumaga abarokotse Jenoside bakomeza kugaragaza impungenge ku kubika no kubungabunga ibimenyetso by’Amateka ya Jenoside mu Murenge wa Mwendo.

Umwaka ushize Umuyobozi wungirije w’Umuryango Ibuka mu Murenge wa Mwendo yagaragazaga imbogamizi zo kutagira aho kwibukira hafatika.

hatangiye gushyirwa Indabo no kunamira Abatutsi banditse ku rukuta rw'ikimenyetso
hatangiye gushyirwa Indabo no kunamira Abatutsi banditse ku rukuta rw’ikimenyetso

Agira ati, “Murabona ko tuvuye kwibukira ku ruzi, nta makuru ya bamwe mu bajugunywe muri uyu mugezi, nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko bahajugunywe, byari bwikwiye ko amateka ya hano ashyirirwaho ibimenyetso kugira ngo abashe kubungwabungwa”.

Ibyifuzo by’abarokotse Jenoside byatangiye gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka, bahereye ku kimenyetso kibumbatiye urutonde rw’amazina y’Abatutsi b’i Mwendo bazize Jenoside agaragara ku rukuta ari na rwo rwibukiweho kuri iyi nshuro ya 25 hashyirwa indabo nk’uko bigenda ku zindi nzibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko amazina 804 amaze kwandikwa ari ay’agateganyo kuko n’abandi bazagenda bamenyekana azashyirwa kuri uru Rukuta.

Naho ku bijyanye no gushyira ikimenyetso ku mugezi wa Kiryango warohwagwamo Abatutsi muri Jenoside, byo ngo biracyigwaho kimwe no kwagura ahari iki kimenyetso cy’urukuta rw’amazina.

Agira ati, “Amazina ni ay’agateganyo kuko ushobora gusanga hari ayasigaye, mu ikusanya - makuru cyangwa mu bucukumbuzi bwakozwe. Abarokotse jenoside basabwa kuza gusura iki kimenyetso kugira ngo haramutse hari andi mazina na yo ashyirwe kuri uru rukuta kuko ruragutse”.

Byitezwe ko iki kimenyetso cyubatse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe mu Kagari ka Gafunzo kizafasha abaturage n’urubyiruko rw’abanyeshuri by’umwihariko, kugira ngo basobanukirwe amateka y’ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bibahe isomo ryo kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo, Depite Rutayisire Georgette wari waje kwifatanya n’Abanyamwendo yongeye kubasaba gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Gutanga amakuru ku hari imibiri ngo bikaba bivuze gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge burambye bw’Abanyarwanda, kandi bikagaragaza koko ko n’abagize uruhare muri Jenoside bafite umutima wo kwicuza no kwisubiraho bagasaba imbabazi.

Hon.Rutayisiye asaba ko amakuru ku hajugunywe imibiri y'Abatutsi akomeza gutwanga
Hon.Rutayisiye asaba ko amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi akomeza gutwanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka