Busogo: Urubyiruko rurasabwa kwimika Ubunyarwanda kuko ari bwo buzatuma Jenoside itazongera kubaho ukundi

Ubwo abanyeshuri, abarimu n’abayobozi batandukanye b’Ishami rya Kaminuza UR-CAVM, kuri uyu wa Kane tariki 17/04/2014 bibukaga abari abakozi n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside 1994, urubyiruko rwasabye kurenga icyitwa amoko yazanye n’abakoloni bagashyira imibere ubunyarwanda ngo ni bwo buzatuma Jenoside itazongera ukundi.

Gakwavu Jean Bosco w’imyaka 50 wacitse ku icumu wize kuri iryo shuri, yatanze ubuhamya ko batotojwe cyane kuva mu 1990 ingabo zari FPR-Inkotanyi zatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, babashinja imbunda bageza n’aho bahabwa akato bahabwa ameza yabo bonyine yo kuriraho.

Abanyeshuri bunamiye imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwaguyemo abazize Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994.
Abanyeshuri bunamiye imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwaguyemo abazize Jenoside yakoreweAbatutsi mu 1994.

Gakwavu yatangaje ko ibyo byose byabaga ubuyobozi bw’ishuri bubireba ntubugire icyo bukore.

Uyu musaza ugaragaza ko ibyabaye ari agahomunwa nta muntu wakwifuza kuzabiranga umwana we, yavuze ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari umuti ukomeye kandi usharira, umuntu wese agomba kunywa kugira ngo ikitwa Jenoside kitazongera kubaho ukundi mu Rwanda.

Mu 1994, abakozi n’abanyeshuri 21 bishwe muri Jenoside, bamwe biciwe muri iryo ishuri abandi bagwa aho bavukaga.

Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bashyize indabo ku mva.
Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka bashyize indabo ku mva.

Abitabiriye kwibuka izo nzirakarengane, bakoze urugendo rugana ku Rwibutso rwa Busogo, bafata umunota umwe wo kubunamira, banashyira indabo ku mibiri ihashyinguwe.

Mu ndirimbo n’ikinamico, abanyeshuri batanze ubutumwa bw’uko batifuza ko amahano yagwiriye u Rwanda yazongera kubaho ukundi, bashishikariza bagenzi babo gutera umugongo amacakubiri bagashyira imbere ubunyarwanda.

Gasaraba John wari uhagarariye Guverineri muri uwo muhango ashimangira ko kugira ingengabitekerezo ya Jenoside nta mushinga urimo uretse kugukururira ibibazo.

Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside bakoze urugendo rwo kwamagana ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside bakoze urugendo rwo kwamagana ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Ati: “igihe cyose waba ugifite ingengabitekerezo igitutumba mu mutima wawe ntukibwire ko ufite amahoro muri wowe ntukibwire ko ufite umushinga muri wowe kuko igihari kizakugirira ingaruka itari nziza.”

Intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Serge Nzabonimana asanga imyumvire y’urubyiruko igeze ahantu heza kuko rugaragaraza uko Jenoside yabaye n’ibyakozwe kugira ngo abacitse ku icumu bagire imibereho myiza nko gufasha abana kwiga binyujijwe muri Kigo gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu (FARG).

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka