Burya iyo utazi aho uvuye ntugira icyerekezo cy’aho ujya - Minisitiri Paula

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga ko iyo utazi aho uvuye utagira n’icyerekezo cy’aho ujya, abasaba guhaguruka bakarwanya abapfobya Jenoside n’abatesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

INGABIRE Paula yasabye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
INGABIRE Paula yasabye urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibi abitangaje mu gihe Umuryango Unity Club Intwararumuri ukomeje ibikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Paula avuga ko hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane mu gihe cyo kwibuka, ababikora bakifashisha ikoranabuhanga.

Agira ati: ”Uko imyaka igenda tubona uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside itararanduka burundu. Mu bihe tugezemo by’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, hagenda hagaragara uburyo butandukanye ikoranabuhanga ryifashishwa mu ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rikunda kwiyongera mu bihe byo kwibuka.”

Paula avuga ko imbuga nkoranyambaga urubyiruko rumenyereye gukoresha, hari abazikoresha bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko bakwiye kubarwanya.

Ati: ”Imbuga nkoranyambaga urubyiruko rumenyereye gukoresha nka za TikTok, YouTube, Instagram na X, tubona abazikoresha mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n’amakuru yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo koranabunga natwe urubyiruko ritugeraho, turihoraho, turyifashishe mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twe kurebera iryo pfobya, twe kumva ko ari urugamba rw’abandi.”

Yunzamo ati: ”Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze ko urubyiruko ari rwo barinzi bahazaza hacu n’umusinzi w’ubumwe bw’Abanyarwanda, uru Rwanda ruri mu maboko yacu. Ni uruhare rwacu twese mu gukumira ibyaha byose bya Jenoside n’urwango, yaba kuri murandasi no mu buzima busanzwe.”

Minisitiri Paula asaba urubyiruko kumenya amateka, bakirinda uwashaka kubasubiza inyuma kandi ari inshingano gusigasira ibimaze kugerwaho.

Agira ati: “Amateka yacu tuyamenye, twihugure kuko arahari tunahugure abandi. Abifuza kutuyobya bashaka kudusubiza inyuma ntitukabemerere. Dufate iya mbere mu kurwanya iri pfobya twifashisha uburyo ubwari bwo bwose harimo n’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ukuri kw’amateka yacu. Rubyiruko rero urugamba ntirurangira, dufite amahitamo dufite n’inshingano twasigiwe n’amateka yo gusigasira ibimaze kugerwaho.”

Paula yashishikarije urubyiruko kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka ndetse ashimira abategura ibikorwa byo kwibuka.

Ati: ”Muri ibi bihe turimo aho Abanyarwanda twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndashishikariza urubyiruko by’umwihariko kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka. Nshimira cyane cyane urubyiruko rwagiye rutegura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka. Ubu tumaze imyaka 30 twibuka abo twabuze tukibakunze, ababyeyi bacu, abana, abandimwe, inshuti, abaturannyi bishwe tukibakeneye.”

Paula yagarutse kandi ku kamaro ko Kwibuka, avuga ko utazi aho avuye atagira icyerekezo cy’aho ajya.

Ati: ”Kwibuka ni ingenzi kandi ni iby’akamaro kuko ari nabyo bidufasha kwiyubaka. Burya iyo utazi aho uvuye ntugira icyerekezo cy’aho ujya. Kwibuka ni byo bidutera imbaraga ngo dukomeze gutera imbere no guterwa ishema naho tugeze, tunaharanira kuharenga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka