Burkina Faso: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abututsi
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka.’’
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka.’’
Mu ijambo rye, uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Burukina Faso, ifite icyicaro Abuja muri Nigeria, Nkuriyingoma François, Umunyamabanga wa mbere, yibukije impamvu u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Mu kwibuka, duha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira akarengane. Tuzirikana kandi imbaraga z’abarokotse Jenoside babashije kubabarira ababiciye no kubana na bo mu mahoro. Ni umwanya mwiza ku Rwanda n’Abanyarwanda wo gukomeza kwiyemeza gutegura imbere heza hazira amacakubiri na Jenoside”.
Yakomeje agira ati “Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukira ibikomere isaba igihe. Kuri twe, u Rwanda n’Abanyarwanda, twishatsemo ibisubizo (home-grown solutions) bijyanye n’ibibazo byihariye Igihugu cyacu cyanyuzemo, aha twavuga nk’inkiko gacaca. U Rwanda rushya rwubakiye ku mahitamo meza rwakoze rushingiye ku miyoborere myiza ya nyakubahwa Perezida Paul Kagame: Kuba umwe, kubazwa inshingano no kureba kure”.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abututsi, cyabereye muri Burkina Faso, abatanze ubutumwa bose, bagarutse ku bukana Jenocide yakoranwe, banashima ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa bw’Aanyarwanda mu kwiyubaka no kubaka Igihugu.
Mu ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane bw’Akarere bw’Abanyaburukinafaso baba mu mahanga, Karamoko Jean Marie TRAORE, ryasomwe n’umujyanama we, Madamu BAGUE BADOUN Sidonie, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera ndetse ashima iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Yagize ati “Twahuriye hano kuri iki gicamunsi kugira ngo twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994. Jenoside yakoranwe ubunyamaswa bukabije ku Isi yose no muri Afurika. Amahanga ntacyo yakoze ngo ayihagarike. Gusa aha turashima Abanyafurika bake bagaragaje ubutwari n’ubumuntu bagatabara abicwaga. Muri aba twavuga Umunyasenegali Capitaine Mbaye Diagne, wari mu ngabo nza ONU, na we wishwe agerageza gukiza ubuzima bw’abahigwaga”.
Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka mirongo itatu ishize, Abanyarwanda barenze kure imipaka y’amoko n’amacakurubiri. Aha turashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hamwe n’ubuyobozi bwabo bugira u Rwanda rwiza, ni urugero twese twakwigiraho. Nk’uko mwabibonye muri filime yatambutse hano, u Rwanda rumaze gutera imbere mu bijyane n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.
Yarangije avuga ko Leta ya Burkina Faso yohereje intumwa i Kigali, mu muhango wo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Mu butumwa bw’Umunyamabanga mukuru wa ONU mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i Ouagadougou bwasomwe n’Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Burkina Faso, Madamu Aissatou Guisse Kaspar unakuriye OIM Burkina Faso, yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokotse.
Agira ati “Ntituzigera na rimwe twibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntituzibagirwa kandi ubutwari n’Ubudaheranwa bw’Abayirokotse, bo bagaragaje imbagara n’ubushake bwo kubabarira ababahemukiye, byo bitanga urumuri n’icyizere mu icuraburindi ry’umwijima ryaranze amateka ya muntu”.
Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, Maître Fulgence Habiyaremye, yashimiye ubuyobozi bw’iki gihugu bubaha umwanya buri mwaka, wo gutegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bukanifatanya na bo mu kwibuka.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi, cyaranzwe kandi no gucana urumuli rw’icyizere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|