Burera: Urubyiruko rurasabwa kubaka Ubunyarwanda buzira icyasubiza inyuma Abanyarwanda

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rurasabwa kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda mu rwego rwo kubaka ubunyarwanda buzira icyo ari cyose cyatuma Abanyarwanda basubira inyuma.

Ibi babyibukijwe ku wa gatanu tariki ya 15/5/2015, ubwo urwo rubyiruko rwakoraga urugendo rwo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Muri urwo rugendo urubyiruko rwibukijwe ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe.
Muri urwo rugendo urubyiruko rwibukijwe ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe.

Muri urwo rugendo rwakozwe rugana ku rwibutso rwa Rugarama, rushyinguyemo imibiri 16 y’abazize Jenoside, urubyiruko rwasobanuriwe byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Niyonsenga Fabien, uhagarariye IBUKA mu karere ka Burera, yabwiye urwo rubyiruko ko urwo rwibutso ari ikimenyetso kigaragaza ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kuko abarushyinguyemo bose bishwe mbere y’umwaka wa 1994.

Bakoze urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama.
Bakoze urugendo rugana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama.

Agira ati “Iyo bavuga ko Jonoside yatewe no guhanuka (kw’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana), yatewe n’uburakari, urabaza: aba bantu bose bari hirya no hino muri iki gihugu bishwe mbere ya 1994, hari hahanutse iyihe ndege?”

Akomeza avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye mu karere ka Burera mu kwezi kwa Gashyantare 1991.

Niyonsenga avuga ko mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera nta Jenoside nyirizina yahabaye kubera ko igice kinini cyari kigizwe n’amakomini ya Nkumba, Kidaho, Butaro, Kivuye, yari ari muri “zone tempo” (igice kitagombaga kurangwa mo ingabo z’impande zombi).

Icyo gihe ngo izari ingazo za FPR-Inkotanyi zahise ziza gutabara zihita zifata ako gace kari muri “Zone Tempo” bituma n’abandi batutsi bari bahari batabarwa bataricwa.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yasabye urubyiruko kubaka ubunyarwanda buzira amacakubiri.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye urubyiruko kubaka ubunyarwanda buzira amacakubiri.

Aho niho umuyobozi w’akarere wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, ahera asaba urubyiruko kwimakaza ubunyarwanda kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.

Agira ati “Twese dufatanyije, twubakire ku ndangangaciro z’umuco nyarwanda, ariko indangagairo ya mbere yo kwimakaza ubunyarwanda buzira amacakubiri, buzira umwiryane, buzira icyo aricyo cyose cyadusubiza inyuma nk’Abanyarwanda.”

Akomeza arusaba kandi kuba hafi impfubyi ndetse n’incike za Jenoside yakorewe abatutsi, babafasha mu buryo butandukanye.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka