Burera: Abacitse ku icumu rya Jenoside barasabwa kwiyumanganya
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri ako karere kwiyumanganya kugira ngo uwashatse ko batabaho atazabona bababaye akishima.
Ubwo mu karere ka Burera batangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, umuyobozi wa Burera yagize ati “Uwashatse kubarimbura ubu ntwabwo anezerewe kuko yifuzaga ko muba mudahari kuba muhari rero mujye muzirikana mu ngabire Imana yabahaye, ariyo mpamvu musabwa kwiyumanganya”.
Uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Burera, Niyonsenga Fabien, avuga ko abacitse ku icumu bo muri ako karere baharaniye kwiyubaka. Biremyemo ikizere cyo gukora kugira ngo biteze imbere.
Niyonsenga avuga ko akarere ka Burera kababa hafi kakabafasha. Agira ati “tugirana imikoranire myiza n’akarere. Cyane cyane abahabwa inkunga y’ingoboka ibageraho”.
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu karere ka Burera wabereye mu murenge wa Rusarabuye ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside igera kuri 67.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|