Bugesera: Ibitaro bya Nyamata byibutse, bigabira inka uwacitse ku icumu

Ibitaro bya Nyamata, ku bufatanye n’ibigo nderabuzima byose bikorera mu Karere ka Bugesera, byateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye tariki 7 Kamena 2024, kibanzirizwa n’urugendo rwo kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi isaga 5000, harimo igera ku 139 yataburuwe aho mu Bitaro bya Nyamata nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Ibitaro, Dr Sebajuri Jean Marie Vianney.

Dr Sebajuri yasobanuye ko Ibitaro bya Nyamata byari bitaruzura mu gihe Jenoside yakorwaga, ariko kuko umushinga wo kubaka inyubako ibitaro bikoreramo wari waratangiye mbere gato ya Jenoside, hari Abatutsi baje kuhihisha, barahabicira babajugunya mu byobo byari bihari, nyuma baza gutabururwa bajyanwa ku rwibutso rwa Ntarama.

Dr Sebajuri yanenze abakoraga mu rwego rw’ubuvuzi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Mu by’ukuri iyo turebye mu rwego rw’ubuzima, muri rusange, usibye no mu Karere ka Bugesera, tubona ko inzego zitandukanye zagiye zijandika muri Jenoside, ndetse abaganga bagiye bagira urahare cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse mu Karere ka Bugesera, bigaragara ko n’ubundi hari bamwe mu baganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barayikora. Isomo rero bidusigira, icya mbere ni uko barenze ku ndahiro abaganga tugira, cyane cyane abo tuvuga ni ‘doctors’ . Indahiro ya Hippocrate (Hippocratic Oath) isaba abaganga kwita ku barwayi cyangwa se ku baje batugana bababaye”.

Yongeyeho ati “Iyo ndahiro yo kwita ku barwayi cyangwa se abaje batugana bababaye bayirenzeho. Rero nta bumuntu bwari burimo, ariko dukwiye guhindura amateka yacu, tugahindura paji tukajya ku yindi nshyashya, abaganga tukigira kuri ayo mateka yabayeho, tukavuga ngo Jenoside ntizongera kuba ukundi…”.

Pasiteri Kananga Emmanuel, Umushumba w’Ururembo rwa Ngoma mu Itorero rya ADEPR rubarizwamo n’Akarere ka Bugesera, yavuze ko nk’Itorero bababazwa cyane no kubona hari abantu bari baje bahungiye aho mu butaka bw’Itorero rya ADEPR bwubatseho Ibitaro bya Nyamata, bizeye kuhakirira bikarangira bahiciwe.

Yagize ati “Ni amateka yacu, ariko nk’itorero turimo turakora ibishoboka byose, dufatanyije n’izindi nzego, kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, harimo n’iki gikorwa cyo kwibuka… Icyo dusaba abakirisito b’Itorero ADEPR by’umwihariko, ni uko bakwiye kuzirikana koko ko ari abakirisito, kandi umukirisito nyawe, arangwa n’imbuto nziza, muri izo mbuto harimo n’imbuto y’urukundo, ntabwo waba ukunda mugenzi wawe ngo umugirire nabi…”

Ku musozo w’icyo gikorwa cyo kwibuka, ibitaro bya Nyamata byagabiye inka umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kumufasha kuzamura imibereho myiza mu muryango we nk’uko byemejwe na Dr Sebajuri Jean Marie Vianney, wavuze ko uwo bagabiye iyo nka yatoranyijwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata.

Inka bagabiye uwacitse ku icumu
Inka bagabiye uwacitse ku icumu

Uwacitse ku icumu wagabiwe inka n’Ibitaro bya Nyamata, yitwa Mazimpaka Celestin, warokokeye aho mu Murenge wa Nyamata. Yavuze ko ashimishijwe no kongera gutunga inka, nyuma y’uko izo bari batunze mbere ya Jenoside zariwe zigashira, ndetse n’izo yagerageje korora Jenoside irangiye, zikaza kwicwa.

Yagize ati “Kuba bantekerejeho ngo bandemere, ni iby’agaciro kuri njyewe. Ngiye gusubira mu buzima. Inka kuri njyewe ni itungo nkunda … Iyi nka umunsi yororotse izangirira umumaro njyewe n’umuryango wanjye, ariko n’abaturage bari hirya yanjye muri rusange. Ntabwo nanywa amata njyenyine hari umuturanyi wanjye twegeranye ngo yicwe n’ubworo kandi Leta nanjye hari icyo yamfashije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka