Bugesera: Ibitaro bya Kacyiru byatanze inka 10 ku barokotse Jenoside

Nyuma yo gusura urwibutso rw’i Ntarama mu Karere ka Bugesera, tariki 15 Kamena 2024,
abakozi b’ibitaro bya Kacyiru batanze inka 10 ku miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr Daniel Nyamwasa, avuga ko bakomeje iki gikorwa ngarukamwaka cyo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside, mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Avuga ko abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru biyemeje gutanga ku mushahara wabo w’amezi ya Mata na Gicurasi buri mwaka, bakagura inka 10 zigenerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru bivuga ko kuva aho bitangiriye iyi gahunda, hamaze gutangwa inka 80 mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mu myaka ya 2014 na 2015 ibi bitaro byahaye inka abarokotse Jenoside b’i Rutunga mu Karere ka Gasabo, muri 2018 hatangwa izindi nka 10 mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, muri 2019 haremerwa imiryango 10 yo mu Bitare mu Karere ka Nyaruguru.

Muri 2020 na 2021 Ibitaro bya Kacyiru byahaye inka imiryango 20 yo mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, muri 2022 haremerwa imiryango 10 y’i Rwamagana, muri 2023 hatangwa inka ku miryango 10 yo mu Karere ka Karongi (Bisesero), mu gihe kuri iyi nshuro muri 2024 abahawe inka ari ab’i Ntarama muri Bugesera.

CP (Rtd) Dr Nyamwasa uyobora Ibitaro bya Kacyiru, yasabye abarokotse Jenoside b’i Ntarama mu Karere ka Bugesera, kwibuka ariko badaheranwa n’amateka mabi ya Jenoside, kugira ngo babone uko bahangana n’ingaruka zayo, kuko biri mu ntambwe zo Kwibohora Igihugu kibategerejeho.

Yakomeje agira ati “Muzirahire Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi,...agatoza Abanyarwanda umuco wo kuremera abandi, akaba ari muri iyo gahunda twaje hano."

Uwitwa Umwanankabandi Mathilde warokokeye Jenoside ahahoze Kiliziya y’i Ntarama, ubu habaye urwibutso, akaba n’umwe mu bagabiwe inka, yashimiye Inkotanyi muri rusange n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru by’umwihariko, avuga ko Abatutsi bamaze igihe kirekire batagaragarizwa urukundo, bazira ubwoko batihaye.

Umwanankabandi ati “Turabashimye ko mwatekereje kuduha inka nk’ikimenyetso cy’urukundo, turizeza ubuyobozi bw’Akarere n’abatugabiye ko tuzazitaho zikororoka, zikadufasha guhangana n’ubukene, imirire mibi n’igwingira, ndetse tukoroza n’abandi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Bugesera, Murenzi Jean Marie Vianney, avuga ko bazakomeza kuzirikana igihango bagiranye n’Ibitaro bya Kacyiru, abyizeza ko inka zatanzwe zigiye guhindura imibereho y’abaturage b’Umurenge wa Ntarama.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Ntarama, aho abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, bunamira kandi bashyira indabo kuri urwo rwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi bitandatu.

CP (Rtd) Dr Nyamwasa avuga ko amateka ya Jenoside mu Karere ka Bugesera ari umwihariko, kuko ubwicanyi bwatangiye mu 1959, ahari ishyamba ryatujwemo Abatutsi kugira ngo bicwe n’ibibugu (isazi ya Tsetse), abandi baribwe n’intare cyangwa inzoka.

Icyakora ngo bagezeyo batangira gutema ayo mashyamba, barahinga barorora, gusa baza gukorerwa ubwicanyi bw’indengakamere mu 1994, bwarimo no gufomoza ababyeyi batwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka